Akigera i Kigali, Runtown wagaragazaga umunaniro mu maso yahise yerekeza kuri hoteli aho acumbitse ntacyo abwiye itangazamakuru.
Runtown yongeye kugera i Kigali nyuma y’imyaka itari mike na cyane ko yaherukaga kuhataramira mu 2017 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyiswe ‘Runtown Experience Kigali’.
Ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku wa 7 Nzeri 2024 ndetse kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amatike yo kubyinjiramo yari yamaze gushira ku isoko.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko uretse kuba uyu muhanzi agiye kwitabira ibi birori, ashobora no kuzataramiramo abazabyitabira, ibi bisobanuye ko azaba yiyongereye kuri Nkusi Arthur uzayobora ibi birori afatanyije na Makeda mu gihe Miss Nishimwe Naomie ari we uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi y’umutuku.
Mu bazatanga ibiganiro harimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ni mu gihe ku rundi ruhande abazataramira abazitabira ibi birori barimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation, Kevin Kade, Alyn Sano na Boukuru.
Abazitabira ibi birori bazaba bacurangirwa umuziki na DJ Toxxyk afatanyije na DJ Sonia.
Mu minsi ishize Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino na Will Smith bazifatanya na we muri ibi birori nubwo bo batazabasha kugera i Kigali.
Amafoto:Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!