Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika ategerejwe i Kigali ku wa 6 Nzeri 2024 aho azagera yitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver abinyujije mu muryango we Sherrie Silver Foundation.
Ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku wa 7 Nzeri 2024.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko uretse kuba uyu muhanzi agiye kwitabira ibi birori ashobora no kuzataramiramo abazabyitabira, ibi bisobanuye ko azaba yiyongereye kuri Nkusi Arthur uzayobora ibi birori afatanyije na Makeda mu gihe Miss Nishimwe Naomie ari we uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi y’umutuku.
Mu bazatanga ibiganiro harimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ni mu gihe ku rundi ruhande abazataramira abazitabira ibi birori barimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation na Boukuru.
Abazitabira ibi birori bazaba bacurangirwa umuziki na DJ Toxxyk afatanyije na DJ Sonia.
Mu minsi ishize Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino na Will Smith bazifatanya na we muri ibi birori nubwo bo batazabasha kugera i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!