00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rumaga yifashishije Riderman mu gisigo gishya amwibutsa imyaka 10 amaze adasiga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Mu gisigo gishya ‘Umwana araryoha’ yashyize hanze, Junior Rumaga umaze kubaka izina mu basizi b’u Rwanda, yifashishije Riderman amwibutsa imyaka 10 yari amaze adasiga.

Iyo uganiriye na Riderman mu buzima busanzwe akubwira ko injyana ya Hip Hop ayikomora ku mpano y’ubusizi yakuranye nubwo byarangiye atayigize umwuga agahitamo gukora umuziki.

‘Umwana araryoha’ ni igisigo gishya cya Junior Rumaga, Riderman na Peace Jolis, kikaba icya kabiri Riderman yumvikanyemo nyuma y’icyo yaherukaga gukora mu 2012 ari icyo yise ‘Muri njye’.

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yagize ati “Ni iby’agaciro kuba nongeye gukora ibintu nkunda, nakuze nkunda gusiga ariko kuko wabonaga bigoranye ko byatunga ubikora, byatumye nimurira ubushake bwanjye mu muziki.”

Nubwo atabashije gukora ubusizi bwamufashije mu buhanzi bwe kuko yabwifashishaga mu kwandika indirimbo.

Mu kiganiro na Junior Rumaga yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yaragize amahirwe yo gukorana na Riderman nk’umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro kuba Riderman yarahisemo gusiga, byarashobokaga ko yari kurapa cyangwa se akanaririmba kuko benshi murabizi ko abishoboye, ariko yahisemo gusiga. Yambwiye ko ari ibintu yakuze akunda kandi byaramushimishije na we.”

Junior Rumaga avuga ko igisigo ‘Umwana araryoha’, yatangiye kucyandika mu gihe Riderman yari yibarutse impanga.

Ati “Acyibaruka impanga wabonaga ibyishimo byamurenze, nanjye narebye ukuntu umwana aryohera umubyeyi mpita ngira igitekerezo cyo kwandika igisigo nk’iki!”

Rumaga yifashishije Riderman mu gisigo gishya amwibutsa imyaka 10 amaze adasiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .