00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rumaga yasobanuye uburyo imisaraba yikoreye yatumye aca uwa Yezu ku ishapure

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 06:21
Yasuwe :

Junior Rumaga yavuze ko yahisemo guca umusaraba wa Yezu ku ishapure ye, bitewe n’uko yari mu bihe yari yikoreye umusaraba we wo gutunganya album ye ya kabiri yise ‘Era’.

Ibi Rumaga yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kumvisha inshuti ze album ya kabiri yise ‘Era’, aha akaba yari abajijwe impamvu ishapure ye yayikuyeho umusaraba.

Yagize ati “Nari ndi mu gihe cyo kwirabura album yitwa Era, njye nzera ejo[…] mu gihe cy’umusaraba wanjye ntabwo nakongeraho uwa Yezu. Uwanjye nimara kuwururutsa neze nibwo nakongeraho uwa Yezu.”

Abajijwe ku bizera bo muri Kiliziya Gatolika bashobora kuza gufata nabi iki gikorwa, Rumaga yavuze ko adatekereza ko hari uwabikora kuko we ariyo myizerere ye.

Ati “Ntabwo ntekerezako hari uwabifata nabi, uwo byabaho sinzi niba hari icyo namuhinduraho. Burya hari ibyo mfitiye ubushobozi n’ibyo ntabufitiye, igikuru ni uko naba namubwiye impamvu yabyo.”

Rumaga yashyize hanze album y’ibisigo 12 birimo ibyo yakoranye n’abarimo Kenny Sol, Kivumbi King, Bill Ruzima, Iriza JD, Papa Sava, Ismael Mwanafunzi na Clapton Kibonge, ikaba iri kugura ibihumbi 50Frw.

Rumaga ahamya ko yakuye ku ishapure ye umusaraba wa Yezu kuko hari iye myinshi yari yikoreye
Rumaga yavuze ko namara gutura imisaraba ye, azongera agasubizaho uwa Yezu akajya yawambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .