Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, muri Camp Kigali aho abahungu n’abakobwa bahawe izina ry’Ibyanzu binyuze mu mushinga wa Rumaga yise Siga Rwanda.
Abasizi batsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi iheruka mu 2023, ni bo Rumaga yahereyeho ahugura aho mu bihe bitandukanye bagiye banyura imbere y’abari bitabiriye iki gikorwa bavuga imivugo mu buryo bwo kungikanya.
Rumaga yabwiye IGIHE ko yagize iki gitekerezo mu myaka itanu ishize ariko atinzwa no gushaka inzira azabinyuzamo kugira ngo agishyire mu bikorwa.
Ati “Ni kenshi nagiye nsabwa ko nagira icyo mara kuri barumuna banjye, nahoraga ngitekereza guhera muri Nzeri 2019. Kwari ukugira ngo ndebe ko nahuriza abantu hamwe mbahe ubumenyi mfite.”
“Ntabwo byangoye ndi umuntu wizirika, ndamutse nkoze ibyoroshye ntaho naba ntandukaniye na buri wese. Nezezwa n’uko mubona ko hari icyo byamaze. Ntibyari byoroshye ariko njye ntabwo nkora ibyoroshye gusa.”
Yabajijwe ubutumwa yaha aba basizi yashyize ku isoko, agaragaza ko icyo yabasubiriramo ari uko buri wese akwiriye kugira umwihariko, ariko nanone hakaba ubufasha bwatuma intego zikomeza kugerwaho.
Ati “Ndashaka ko buri umwe aba we, niba warakunze Rumaga burya ashobora kuba ari inyama ariko ishobora guhindurirwa kuko indyo imwe itera bwaki. Ntabwo nifuza kuzisanga muri iki kibuga njyenyine kuko njye sinakora uruganda. Ntabwo ari igihe kinini kugira ngo tugire uruganda rw’ubusizi kimwe n’izindi nganda z’ubuhanzi.”
“Turashaka ko iki gikorwa cyajya kibaho mu buryo buhoraho. Turashimira ArtRwanda-Ubuhanzi yadufashije, ariko turasaba ubufasha bwose buri wese, atari ubw’amafaranga gusa n’ubwo na bwo bukenewe.”
Niyera Milliam w’imyaka 20 witwaye neza, yavuze ko yakuranye impano y’ubusizi agatangira kwitabira amarushanwa atandukanye arimo na ArtRwanda-Ubuhanzi, ari nabyo byaje kumuhesha amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa.
Ati “Ntaho mfite nabyize ahubwo nabyiyumvisemo ntangira kwandika. Nkimara kugera aho twitorezaga banyakiriye neza, nabonye inyigisho nyinshi mu mezi atatu. Tugiye kubereka ibitangaza, ibintu mutigeze mubona mu busizi, niteguye gukorana imbaraga.”
Mu mugoroba, buri umwe yari afite igisigo cye yasangije abari aho, harimo icyitwa ‘Ntikikuvamo’ cya Ndagijimana David; Ikindi cyivugo ni ‘Niba Nirya Ndamaze’ cya Uwanyirijuru Josiane; ‘Nazize Iki’ cya Uwamahoro Liliane n’ibindi.
Abandi basizi bitwaye neza ni Niyera Milliam wahembwe nk’uwahize abandi, Abayisenga Marceline, Umuhoza Nadine, Muheto Gad, Mwiseneza Jackrlo na Uwababyeyi Viviane.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!