Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Amakiriro” - Umusizi Murekatete ft Nyirarukundo Beatrice
Umusizi Murekatete yongeye gukora mu nganzo ahuza imbaraga na Nyirarukundo Beatrice usanzwe ari umukinnyi w’ikinamico, bakorana igisigo cyitwa “Amakiriro” gishingiye ku babyeyi bo mu cyaro, bashakira amaramuko ku bana babo babarizwa mu Mujyi itandukanye.
Ni igisigo cyagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ariko hari hashize ibyumweru bibiri uyu mukobwa ateguje abafana be n’abakunzi b’ibisigo isohoka ryacyo, kibanjirije ibindi biri kuri Album amaze umwaka wose ari gutegura.
Murekatete yavuze ko yageze ku guhanga iki gisigo biturutse ku kiganiro yagiranye n’inshuti ye ya bugufi, cyibanze ku buzima anyuramo bwa buri munsi, burimo gushakisha hirya no hino, ariko ugasanga niwe umuryango wose utezeho amakiriro. Amajwi y’iki gisigo yatunganyijwe na De Lou, ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe na Otto Shamamba.
“Nzaza” - Junior Rumaga ft. Kenny Sol
Ni igisigo gishya cya Rumaga wa Nsekanabo. Iki gisigo uyu musore yagihimbye yishyize mu mwanya w’umusore ugiye ku ikotaniro ashakira igihugu, ariko agasiga umubyeyi we ahangayitse.
“Kaa Nami” - Israel Mbonyi
Israel Mbonyi umaze iminsi agaragaza ibimenyetso byo guhirwa no kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili, yasubiyemo indirimbo ye ‘Tugumane’ iri mu zimaze iminsi zigezweho mu bakunzi b’umuziki we.
Uyu muhanzi wasubiyemo iyi ndirimbo akayishyira mu rurimi rw’Igiswahili aherutse kubwira IGIHE ko ari urugendo yatangiye, aho ateganya gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe akaziririmba mu zindi ndimi.
Israel Mbonyi umaze iminsi akunzwe mu bihugu bivuga ururimi rw’Igiswahili, ni na rwo yahereyeho ahindura nyinshi mu ndirimbo ze cyane ko kugeza ubu byibuza izigera kuri eshatu zimaze kujya hanze.
“Business” - KidFromKigali ft. Skilla Baby & Major Kev
Kidfromkigali uri mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda yakoranye indirimbo yise “Business” yahuriyemo na Skillababy uri mu bahanzi bakomeye bari kuzamuka neza muri Amerika.
“Jeje” - Platini P Feat. Davis D
“Jeje” ni indirimbo nshya yahuriyemo Platini P na Davis D. Aba bahanzi baba baririmba umukobwa w’igikundiro ufite ubwiza burangaza umuhisi n’umugenzi.
“Forever” - Lisaa
Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza wahisemo izina rya Lisaa yinjiye mu muziki ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Forever’.
Ni indirimbo avuga ko ishingiye ku nkuru mpano n’inshuti ze zakundanye igihe kirekire. Lisaa yavuze ko aje gushyira itafari rye ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.
“Promise” - Eyo Jazi
Umuhanzi Eyo Jazi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Promise” nyuma yo gutandukana na The Rayan Music Entertainment yamufashaga mu bijyanye na muzika.
Iyi ndirimbo igaruka ku isezerano umusore ahereza umukunzi we amusezeranya ko azamukunda ubuziraherezo.
“Birenge” - Phill Pauz
Umuraperi Phill Pauz yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise “Birenge” yatunganyijwe na Producer Ruuu on it na Yeweeh amashusho yayo akorwa n’abarimo KBILALI na Boy cutter.
Indirimbo zo hanze…
“Timeless” - The Weeknd ft. Playboi Carti
“Birigute - Kidum Kibido}
“Don’t Cry” - Lil Wayne ft. XXXTENTACION
“Holy Jesus” - Justin Bieber Ft. Evan Tunes
“Kipepeo” - Nadia Mukami X Bruce Melodie
“MMS” - Asake, Wizkid
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!