Ibi Shaffy yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yahamije ko yize ibijyanye na MCB (Mathematiques-Chimie-Biologie), PCB (Physique-Chimie-Biologie) ndetse na PCM (Physique- Chimie-Mathematiques).
Ku kijyanye n’impamvu yahisemo kwiga amasomo menshi mu mashuri yisumbuye, Shaffy yagize ati “Numvaga njye nzakora ‘diplôme’ zose zo mu Rwanda kuko numvaga nshaka gutunga nyinshi kuko njye nari umuhanga rwose n’ubwo atari ukwivuga gusa.”
Nyuma yo kurangiza aya masomo, Shaffy yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda, aho icyiciro cya mbere cyayo yacyize mu yahoze ari KIST bu bijyanye n’Ubutabire (Chimie).
Arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza, yakomereje mu cya kabiri ajya kwiga ibijyanye na ‘Biochemistry’ muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Shaffy watwaye ibihembo bitandukanye muri ‘Rwanda Movie Awards’ nk’aho mu 2014 yatwaye igihembo cya ‘Supporting Actor’, yarinze arangiza amasomo ye mu 2019 adahagaritse na rimwe gukora filime kuko nabyo yabikundaga.
Uyu musore yarangije amasomo ya kaminuza afite filime yari igezweho yitwa “Umwanzuro”, iki gihe ikaba yaracaga kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Shaffy wari wararyohewe n’ubuzima bw’i Huye aho yigaga anakorera filime, avuga ko yahakuwe n’uko yaje gukora iyo yumvaga ko igiye kumuhindurira ubuzima, icyakora nyuma yo gufata amashusho yayo baza kuyabura bimutera igihombo cy’arenga miliyoni 5 Frw.
Iki gihe Shaffy ahamya ko yataye umutwe afata icyemezo cyo kuvuga ko ahagaritse gukora sinema, icyakora urukundo yayikundaga ruramuganza.
Nubwo yari agifitiye urukundo sinema, ubushobozi bwe bwari bumaze gukendera kubera icyo gihombo. Yafashe icyemezo cyo kuyoboka isoko rya YouTube ari naryo n’uyu munsi acururizaho.
Kugeza uyu munsi Shaffy umaze gukora filime nyinshi, igezweho ni iyitwa ‘Indaya y’umutima’ mu gihe anitegura gusohora iyo yise ‘Ihwa’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!