Ruger mbere yo gutaramira i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2024, yabanje gusura ikigo cya Sherrie Silver Foundation ataramana n’abana baho ndetse bamubyinira nyinshi mu ndirimbo ze.
Uyu muhanzi nyuma yo guhabwa impano y’umupira wanditseho izina rye, yashimiye abana bafashwa na Sherrie Silver binyuze muri Sherrie Silver Foundation avuga ko bamushimishije.
Ati “Ndabibona ko mwishimye. Nanjye ndishimye. Ibi binkoze ku mutima cyane […] numvaga mfite ibitekerezo byinshi mu gitondo cy’uyu munsi, ariko umunsi wanjye mutumye ugenda neza cyane. Ndabakunda. Impano nabonye hano ziratangaje. Nshaka ko buri gihe muzajya mwigirira icyizere, mutitaye kubiba.”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria yabwiye abo bana bafashwa na Sherrie Silver ko ibintu bibabaho umunsi ku wundi, atari byo bisobanuye ejo hazaza habo.
Yabasabye kujya biyambaza Imana, arangije ababwira ko yemereye iki kigo kibafasha arenga 2,5 Frw bazifashisha mu bikorwa byabo bitandukanye.
Ati “Nshaka ko mwizera Imana, kuko ari yo nzira yonyine y’ukuri. Mu izina ry’itsinda ryanjye nzabatera inkunga ya 2000$ (arenga miliyoni 2,5 Frw). Rimwe na rimwe nshaka kujya nza mu Rwanda nkamara igihe runaka hano.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!