Ucyinjira muri BK Arena, ntiwaburaga guhita ubona ko abafana ari iyanga gusa abahageze babonye byinshi, ari na byo twakubiye muri iyi nkuru.
Abafana babaye bake, imyanya myinshi irapfukwa
Hari abantu bagira ubusembwa runaka bagahitamo kubupfuka kugira ngo rubanda batabototera bakabaseka.
Ibi ni ko byaraye bigenze muri BK Arena kuko ubuyobozi bwayo, bwafatanyije na Intore Entertainment mu gutegura iki gitaramo, bwabonye iby’ibyo kuzuza iyi nyubako ijyamo abarenga ibihumbi 10 bidashoboka, buhitamo gupfuka igice cyo hejuru cyicaramo abafana.
Abari bahicaye bose basabwe kumanuka bakajya kwicara mu gice cyo hasi, bamwe babanza gukeka ko ari impuhwe bagiriwe ngo begerezwe abahanzi bakunda, babarebere hafi bagire ibyishimo bisendereye.
Byahe byo kajya! Iby’iki cyemezo byaje gusobanuka ubwo ibitambaro bipfuka imyanya y’abafana byazamurwaga, gusa benshi ntibabitinzeho, burya ntiwaseka umuntu uri gukora ibishoboka byose mu gupfuka ubusembwa adashaka kwereka abandi.
Gusa ibintu byaje guhumira ku mirari ubwo abari baje kwicara mu gice cyo hasi na bwo bananirwaga kucyuzuza. Mu cyubahiro cyinshi, basabwe kwegera hepfo, igice cy’inyuma kitari cyicayemo abantu na cyo kirapfukwa.
Amakuru avuga ko amatike ibihumbi bibiri gusa ari yo yaguzwe, mu nyubako ijyamo abantu ibihumbi 10. Bivuze ko nibura 20% by’abashoboraga kuzura iyi nyubako ari bo bitabiriye iki gitaramo, ni uko ’BK Arena irakubita yanga kuzura.’
Gusa iki cyemezo cyatanze umusaruro kuko abantu batangiye kwegerana, nibura wabonaga bifite isura nziza.
Gukererwa byatumye abafana bananirwa batarataramirwa
Umunyarwanda yaritegereje asanga ’ubuze uko agira apfunda imitwe.’ Muri BK Arena, amaso yakomeje guhera mu kirere ubwo abateguye igitaramo bari bategereje ko abafana biyongera, ariko biranga burundu.
Uku gutegereza kwatumye abafana bakomeza kwicira isazi mu jisho, nubwo aba-Djs bari babukereye bari gukora iyo bwabaga mu gususurutsa abafana wabonaga rwose bakonje, nubwo rwose Zuba Mutesi wayoboye igitaramo ntako atagize ngo azamure ’morale’.
Kera kabaye, saa 9:50 z’ijoro, umuhanzi wa mbere, Bruce The 1st, yakandagiye ku rubyiruko, atangira akazi katari koroshye ko gutaramira abantu bake, bakonje, bananiwe.
Uyu musore yakoze iyo bwabaga ariko ava ku rubyiniro ibintu bitarasubira mu buryo neza, Bushali amukorera mu ngata. Uyu na we yasabye kubanza kuko yari afite indi gahunda imutegereje muri Kigali Universe, aho Kivumbi King yari arimo kubica bigacika.
Nyuma ya Bushali, DJ Higa na Rusam bahawe umwanya basusurutsa abakunzi b’umuziki mu gihe cy’iminota irenga 30 mbere y’uko saa 11:15 z’ijoro zigera, maze Ross Kana agahamagarwa ku rubyiniro.
Uyu musore uherutse kwishyura miliyoni 10 Frw kuri album ya Bruce Melodie, yikojeje ibicu aritakuma ashyushya urubyiniro, amajwi y’abafana yongera kuzamuka, mu gihe biteguraga ibikomerezwa biturutse muri Nigeria.
Ruger yasabye kujya ku rubyiniro huti huti, asiga abeshye inkumi miliyoni 1 Frw
Ruger ni umwe mu bahanzi b’imena bari bategerezanyijwe amatsiko menshi, gusa ubanza we atari afite umwanya munini wo gutegereza.
Uyu musore uri mu bakunzwe muri Nigeria, yari afite gahunda yo gusubira iwabo muri iryo joro nyine, ni uko asaba ko yajya ku rubyiniro agakora icyamuzanye ubundi agahita yurira rutemikirere akitahira.
Ni uko abafana bagiye kubona babona aje mbere y’igihe benshi bakekaga, ni uko baramushyigikira ibintu biracika umuziki uraryoha.
Uyu muhanzi byageze hagati yitegereza abafana bake bari bahari, bimwanga mu nda. Yahise amanuka mu bafana, ahamagara inkumi ayijyana ku rubyiniro, ayibaza imyaka. Uyu mwana w’umukobwa yamusubije ko ari amabyiruka, kuko afite imyaka 18.
Ruger ntiyatindijemo, yahise asaba iyo nkumi kumanuka ku rubyiruko mu buryo bwihuse, araterura ati “Sinkorana n’abari munsi y’imyaka 20.” Abari aho ubwo bakubise igitwenge sinakubwira, abatebya bati ’ubanza iby’Aba-RIB byarakomeye no muri Nigeria.’
Gusa Ruger ntiyanyuzwe, uyu musore rwose yashakaga inkumi y’i Kigali. Yaje kongera amanuka ku rubyiniro, atambagira mu bafana areba hirya no hino, kera kabaye aza guhuza amaso n’indi nkumi y’ikimero gishamaje.
Ruger yamuzanye ku rubyiniro, biba amahire kuko iyi nkumi igwije imyaka 22. Gake gake Ruger yamwegereye, banyuzamo baratebya ku rubyiniro, bigaragara ko Ruger atagira igitutu cyo kwegera ikibero cy’abakobwa.
Uko yamwegeraga, umukobwa na we rwose ubona ko iby’amasoni ntaho ahuriye na byo, yamuririmbiye mu buryo bwa ’live’ asa nk’uri kumutereta, ubwo hirya yanjye hari abandi bari beza maze bakarangururira bati "Yooo! Mbega, mbega weee mbega byiza," abandi bati "Yesu weeeee mbega umusore ushoboye."
Nyuma y’ibyo bihe byazamuye amarangamutima y’abafana, Ruger wabonaga yatujemo, asa nk’uwibagiwe ya gahunda yo gutaha yatumye ajya ku rubyiniro huti huti, yaje kubaza uwo mukobwa icyo akora, undi asubiza ko akishakisha ariko magingo aya atarakibona.
Ruger amubaza niba yifuza gucuruza, undi na we asubiza ko atarabitekerezaho neza.
Uyu muhanzi wamamaye muri Nigeria, bikekwa ko afite umutungo ubarirwa hagati y’ibihumbi 100$ n’ibihumbi 500$ ku myaka 25 gusa, yavuze ko rwose yifuza ’kumuremera’, amusezeranya igishoro cy’agera ku 1000$, ubwo ni arenga miliyoni 1,3 Frw, yo gutangira ubucuruzi.
Nyuma y’ikiganiro cy’iminota umunani bagiranye aho ku rubyiniro, yamweretse aho anyura akavugana n’uhagarariye inyungu ze, ubwo umukobwa amanuka yihuta gusa ntiyahamusanga, ni uko abashinzwe umutekano mu kinyabupfura cyinshi, bafasha iyi nkumi gusubira mu bafana aho yaturutse.
Davis D yinjiye ku rubyiniro bamwe bataha, aruvanwaho nabi
Ruger amaze kuva ku rubyiniro, benshi mu bafana bari baje kumureba bahise batangira kwisohokera barataha, cyane ko n’amasaha yari yakuze.
Gusa Davis D yagombaga kususurutsa abafana be, ari na cyo cyamuzanye ku rubyiniro n’imbaraga nyinshi. Abafana be, wakwita bake beza, bamufashije kuririmba indirimbo ze nyinshi, gusa ikibazo cyabaye ubwo uyu musore na we yashatse kwigana Ruger, ngo azamure umukobwa ku rubyiniro.
Uwo yashatse kuzamura ni Melissa bakoranye indirimbo ‘My dreams.’ Gusa icyo uyu musore yirengagije, ni uko igihe yahawe cyo kumara ku rubyiniro cyarimo kugana ku musozo yewe yanamaze gusezererwa.
Gusa Melissa na we ntiyari abyitayeho cyane, yageze ku rubyiniro atangira gusanganira Davis D mbega ubona bigiye gucika, gusa mu ntambwe eshatu gusa, urumuri rwahise rumukurwaho, rwerekezwa kuri DJ Fally Focus na we wari witeguye gukorera Davis D mu ngata.
Davis D byamwanze mu nda, umusore yihagararaho yanga kuva ku rubyiniro, ahitamo guhagarara mu mwijima, cyane ko urumuri rutari rukimuriho.
Uyu musore yategereje ahari wenda ko bibeshye, cyangwa se bari bwisubireho bakagarura urumuri nibura akava ku rubyiniro kigabo, adakuweho nka wa muvumbyi ujya kunywa izo atatwerereye, habe no gutumirwa.
Nyuma yo gutegereza iminota nk’ibiri no kugoragoza bikanga, Davis D yashyize amanuka ku rubyiniro, benshi basigara bibaza icyo ari bukore nagera inyuma kuko byagaragaraga ko afite umujinya uvanze n’isoni mu maso ye.
Hagati aho ubwo DJ Fally Focus yari yakamejeje atitaye kuri Davis D warimo kuririra mu myotsi, uyu na we mu minota mike yari afite, inshingano ze zari ugushyushya abafana mbere y’uko Victony wari umuhanzi wa nyuma agera ku rubyiniro.
Victony yaje ku rubyiniro yambaye inkweto zitamukwira
Victony wari utegerejwe na benshi, atitaye ku masaha yari yamaze gukura, yatunguranye ahera ku ndirimbo ze zitazwi cyane n’Abanyakigali.
Uyu muhanzi wabonaga ko adahise ashitura abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri BK Arena, yaje kubabwira ko afite ikibazo cy’inkweto ziri kumurya abasaba umunota umwe wo kuzihindura.
Nyuma yo guhindura inkweto, Victony yahise atangira kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zizwi asoza atanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki we bari bakoraniye muri BK Arena.
Ahagana saa 2:04 z’igitondo, ni bwo Victony yavuye ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo Soweto, Kolomental, Babylon na Holy Father nibura zatumye abantu bagarura akabaraga.
Amafoto: Will Prince Rusa& Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!