00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruger ashaka gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 December 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ruger utegerejwe kuririmbira mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ashaka kuhashora imari kuko ari igihugu akunda cyane.

Mu kiganiro n’itangazamakuru giteguza igitaramo, yavuze ko akunda u Rwanda ku buryo mu minsi iri imbere yahashyira ibikorwa.

Ati “Nshaka gushora imari hano [mu Rwanda] mu buryo bwose buzashoboka. Kandi mu by’ukuri ni ikintu nshaka gukora. Hahindutse byinshi mu Rwanda, byinshi byarahindutse kuri njye. Ntabwo ntekereza ko nari mfite ‘tatouage’ nyinshi ku mubiri ubwo nazaga mu Rwanda bwa mbere.”

Yavuze ko umwanya muto azamara mu Rwanda kubera iki gitaramo, azawukoresha neza kugira ngo arusheho kumenya iki gihugu akunda.

Ati “Nshaka no guhura n’abantu bamwe na bamwe. Ntabwo ntekereza ko mfite umwanya munini hano, ariko nzagerageza gukoresha umwanya mfite ho gake, murabizi, nimukora ibintu byinshi muzanyumva. Nkunda u Rwanda buri gihe.”

Ruger azahurira mu gitaramo cyiswe ‘REVV UP Experience’ na Victony n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Bushali, Ross Kana, B-Threy n’abandi.

Kizabera muri BK Arena. Kwinjira ni 15 000 Frw, 25 000 Frw, 35 000 Frw, 40 000 Frw,50 000 Frw na 75 000 Frw. Victony bazafatanya agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Ubwo Ruger yageraga muri BK Arena azahuriramo n'abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo
Ruger ashaka gushora imari mu Rwanda
Bruce Intore ni we watumiye aba bahanzi
Bushali azaba ahabaye
Abahanzi barimo Davis D, Bruce The 1st na B-Threy bazaririmba muri iki gitaramo
B-Threy yavuze ko bazashimishwa n'iki gitaramo kiri mu bisoza umwaka
Bruce The 1st ni umwe mu bazririmba muri iki gitaramo
Abagize uruhare muri ‘REVV UP Experience’ n'abahanzi bazaririmbamo
Ruger yafatanya ifoto n'abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda bazanahurira mu gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .