Rugamba Claude wari umaze amezi 10 atsinze irushanwa rya Hanga Higa yakorewe indirimbo ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi yari ashize Rugamba Claude ari mu gihirahiro kubera kumara igihe kinini adashyikirizwa ibihembo yatsindiye mu irushanwa rya Hanga Higa mu Ukuboza 2019, yakorewe indirimbo ya mbere yise “Byaroroshye”.

Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’amezi icumi uyu musore yari amaze atsindiye igihembo cya Hanga Higa mu irushanwa ryasojwe tariki 15 Ukuboza 2019.

Mu minsi ishize uyu muhanzi wibazaga impamvu ibikorwa bye byadindiye, yabwiwe n’ubuyobozi bwa ‘Boss Papa’ ko imishinga ye yadindijwe n’Icyorezo cya COVID-19.

Rugamba kuri ubu yamaze gukorerwa indirimbo ye ya mbere “Byaroroshye” yanasohokanye n’amashusho yayo.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Rugamba yagize ati ”Byaroroshye ni indirimbo yanjye ya mbere nkoze, mfite gahunda yo gukomeza gukora cyane. Intumbero mfite mu buhanzi ni ugukora ibihangano bidasaza kandi byumvwa na buri wese mu kigero arimo.”

“Byaroroshye ni indirimbo nakoze ngamije kugaragaza itandukaniro ry’ibihe by’ubu n’ibya cyera. Ingero ni aho ngira nti ’ukandika ibarwa ukohereza n’udutima (hari kera) ubu umwandikira ubutumwa ukohereza n’udutima (byaroroshye), mu by’ukuri ni indirimbo igaragaza ibyiza n’ibibi by’ubu kugira ngo ibyiza bitizwe umurindi ariko kandi ibibi tubikosore.”

Rugamba ukomoka mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba ni we wegukanye irushanwa rya ‘Hanga Higa’, ryasojwe tariki 15 Ukuboza 2019 mu gitaramo cyabereye mu ishuri rya Saint André riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Muri iri rushanwa, Rugamba yakurikiwe n’Itorero ‘Abatanihira’ bose bahise babona itike yo gufashwa na ‘Label’ ya ‘Boss Papa’ iyoborwa na Alain Muku.

Umuhanzi Rugamba Claude wegukanye irushanwa ry'umuziki rya Hanga Higa yasohoye indirimbo ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .