Mu kiganiro na IGIHE, DJ Toxxyk yavuze ko ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo gikomeye i Rubavu, aboneraho guhishura bamwe mu bahanzi azafatanya nabo barimo Ish Kevin, Chris Eazy na Kenny Sol.
Nubwo aba ari bo yagarutseho, DJ Toxxyk yavuze ko hari n’abandi benshi bari kuvugana azatangaza mu minsi iri imbere.
Uyu musore uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yavuze ko abazitabira iki gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Kamena 2024 bazagira amahirwe yo kuryoherwa n’umuziki, yaba uw’abahanzi batandukanye ndetse n’aba-DJ b’intoranywa bamaze kumvikana.
Ati “Ni igihe cy’impeshyi, abantu baba bakeneye gusohoka bagatemberaho kugira ngo bitandukanye n’ubushyuhe buba buri hanze aha, kenshi biba byiza iyo umuntu afite ahantu ho kwidagadurira ari nayo mpamvu natekereje igitaramo Toxic Xperience kizabera mu Karere ka Rubavu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!