Rubaduka yitabye Imana ku gicamunsi cy’iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, arohamye mu Kiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umwe mu bari inshuti z’uyu musore wahamirije IGIHE aya makuru yagize ati "Yagiye gutembera ari kumwe n’inshuti ze, ajya mu mazi y’ikiyaga cya Cyohoha agwamo ahita yitaba Imana.”
Frank Rubaduka yari azwi nk’uwatangije irushanwa ryari rimaze gufata indi ntera rya Miss Career Africa.
Iri rushanwa muri uyu mwaka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa n’Umunya-Zimbabwe Natasha Dlamini mu Ugushyingo 2020.
Muri uyu mwaka Rubaduka yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise ‘100 mistakes I don’t regret’.
Rubaduka Frank yavukiye muri Uganda, umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yitabye Imana afite imyaka 28 y’amavuko. Ibijyanye na gahunda y’imihango yo kumuherekeza ntabwo biratangazwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!