Riley Urick wakoze indirimbo ya Tom Close na Sean Kingston ari mu bazakorera uzatsinda irushanwa ‘The Next Popstar’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Riley Urick, umuhanga mu gutunganya indirimbo wakoranye n’abanyabigwi nka Chris Brown na Usher byemejwe ko ari umwe mu bazatunganya indirimbo z’umuhanzi uzatsinda irushanwa rya ‘The Next Popstar’.

Uyu mugabo yakoze kuri album nka "College Dropout" ya Kanye West, "The Fame" ya Lady Gaga, "Self-Titled" ya Christina Aguilera, "Trouble" na "Konvicted" za Akon.

Riley wanakoze indirimbo “Good Time to Night” ya Tom Close na Sean Kingston, abinyujije mu butumwa bw’amashusho yavuze ko azakorana n’abahanzi bazatsinda irushanwa rya ‘The Next Popstar’.

Ati “Maze imyaka irenga 20 nkora indirimbo, nakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Kanye West, Akon, Lady Gaga, Chris Brown n’abandi. Nanakoranye na Tom Close na Sean Kingston. Kuri ubu niteguye gukorana n’uzatsinda mu irushanwa rya ‘The Next Popstar’.”

Usibye uyu uzakora indirimbo z’umuhanzi uzatsinda mu buryo bw’amajwi, Umunya-Nigeria, Patrick Ellis, usanzwe ukorera abarimo Wizkid, Diamond, Burna Boy, Tekno n’abandi niwe uzakora amashusho.

Ellis yagize ati “Nakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika [...] niteguye gukorana n’uzatsinda irushanwa rya Next Popstar, si njye uzarota mbonye uwatsinze.”

Amakuru IGIHE yahawe n’abari gutegura iri rushanwa ni uko atari aba bagabo gusa bazafasha uzatsinda iri rushanwa kuko ari urutonde runini rw’abatunganya indirimbo z’abahanzi harimo n’abo mu Rwanda.

Uwa mbere muri iri rushanwa azahabwa miliyoni 50 Frw n’amasezerano y’imikoranire n’iyi sosiyete mu gihe uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano y’imikoranire gusa.

Indirimbo ya Tom Close na Sean Kingston ntiyamamaye nk’uko byari byitezwe

Zimwe mu ndirimbo Riley Urick yakozeho

Patrick Ellis ni umwe mu bazakorera video umuhanzi uzatsinda muri 'The Next Popstar'
Riley Urick wakoze indirimbo ya Tom Close na Sean Kingston ari mu bazakorera uzatsinda irushanwa ‘The Next Popstar’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .