Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Londres mu nyubako y’imyidagaduro ya Royal Albert Hall. Ibi birori byateguwe na British Fashion Council na Pandora.
Muri uyu mwaka umuhanzi w’imideli w’Umunyamerika Tom Ford yahawe igihembo cya ‘Outstanding Achievement Award’, Issa Rae ahabwa icya ‘Pandora Leader of Change Award’ mu gihe Alex Consani yatwaye igihembo cy’umurika imideli w’umwaka ndetse bimugira umuntu wihinduje igitsina wa mbere wegukanye iki gihembo.
Jonathan Anderson yahawe igihembo cy’uhanga imideli w’umwaka biturutse ku nzu ze zihanga imideli zirimo Loewe yamamaye cyane. Umuhanzi w’imideli w’Umufaransa Michèle Lamy yahaye icyubahiro A$AP Rocky amuha igihembo cya ‘Cultural Innovator Award’.
Ibyamamare byitabiriye ibi birori birimo Rihanna watunguranye akagaragara yajyanye muri ibi birori n’umukunzi we A$AP Rocky, Jodie Turner-Smith, Nicola Coughlan, Anok Yai, Julia Fox, Halle na Chloe Bailey, Caroline Polachek, Venus Williams, Tems, Ellie Goulding n’abandi.
Uretse ibyo umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid niwe wasusurukije abari bitabiriye ibi birori.
Reba abandi begukanye ibihembo muri ibi birori ukanze hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!