00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yatangije sosiyete yita ku misatsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 June 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki nka Rihanna, yatangije Fenty Hair izajya yita ku misatsi.

Uyu mubyeyi yatangaje iby’iyi sosiyete ye nshya yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri.

Ati “Umuryango mushya wahageze. Fenty Hair yaje ndetse ni igihe cyo kugira umusatsi mwari mutegereje.’’

Yavuze ko umushinga wa Fent Hair watangiye mu 2021.

Rihanna asanzwe afite izindi sosiyete zirimo Fenty Beauty ikora ibikoresho byifashishwa mu gukora ’makeup’ ndetse na Savage X Fenty.

Mu mwaka ushize Rihanna yavuye ku mwanya wo kuba Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete ye ya Savage X Fenty, yashinze, ikora imyambaro y’imbere y’abagore.

Rihanna yavuye kuri uwo mwanya mu gihe, yari amaze imyaka itanu ari we Muyobozi Mukuru wa Savage X Fenty. Uyu mwanya yawuhaye Hillary Super. Uyu yahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete yo muri Amerika ya Anthropologie Group, na yo izwiho guhanga imyambaro.

Rihanna yatangije Fenty Hair, sosiyete yita ku misatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .