Rihanna yakoze impanuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Rihanna yakoze impanuka ubwo yari atwaye akamoto gato gakoreshwa n’amashanyarazi kazwi nka scooter, akomereka mu isura.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 32, yakoze impanuka ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020, ubwo yari atwaye aka kamoto gato. Ikinyamakuru cyitwa People cyatangaje ko yakoreye iyi mpanuka mu Mujyi wa Los Angeles.

Umwe mu bavugizi be yagize ati “Rihanna ameze neza. Yakoze impanuka ubwo yari atwaye Scooter azana ibisebe mu gahanga no mu isura ariko ari koroherwa. Ku bw’amahirwe nta bikomere binini yagize, ari gukira vuba.”

Robyn Rihanna Fenty ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro ndetse abakunzi be bacyumva ko yakoze impanuka hari abagize impungenge ko yaba yakomeretse bikabije.

Muri uyu mwaka uyu muhanzi yari yabwiye abafana be ko ari gutegura album ye ya cyenda yise ‘R9’ yavugaga ko izajya hanze mbere y’uko 2020 igera.

Mu mpera z’umwaka ushize mu Ukuboza, Rihanna yashotoye abafana be bari bamaze igihe bategereje ko ashyira hanze iyi album; maze ashyira imbwa ku rukuta rwe rwa Instagram iri kubyina indirimbo yitwa ‘Jump Around’ ya House of Pain arangije arandika ati “Ibigezweho: Njye ndi kumva R9 ubwanjye nkashidikanya ku kuyishyira hanze”.

Muri Mutarama 2020, abafana b’uyu muhanzikazi ku rukuta rwa Twitter bahise batangiza #Hashtag bitiriye iyi album maze batangira kugaragaza ko Rihanna yababeshye ndetse batabyishimiye.

Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze album mu 2016 yise ‘Anti’.

Yakunzwe mu bihangano bitandukanye birimo nka ‘Umbrella’, ‘Work’ yahuriyemo na Drake; ‘Diamonds’ n’izindi nyinshi zatumye aba umuhanzi w’igikundiro ku Isi yose.

Uyu muhanzi yakoze impanuka akomereka ahagana ku maso
Rihanna ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .