Iby’inkuru y’urukundo rw’aba bombi byatangiye guhwihwiswa mu bihe byashize, ariko byongeye kuvugwaho mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y’uko bagaragaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bajyanye ahitwa Beatrice Inn muri New York, hamwe n’itsinda ry’inshuti zabo gusangira amafunguro y’umugoroba.
Ikinyamakuru People cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky bamaze igihe bari mu rukundo rw’ibanga.
A$AP na Rihanna basanzwe ari inshuti magara ndetse bakunze kwibazwaho cyane mu itangazamakuru. Muri Nyakanga uyu muraperi yafashije Rihanna mu kwamamaza ibirungo bye by’ubwiza ndetse bakorana ikiganiro mu kinyamakuru GQ.
Amakuru y’uko Rihanna yaba yongeye gusubira mu rukundo yaje nyuma yaho muri Mutarama uyu mwaka yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel bakundanaga.
Uyu muraperi yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kendall Jenner bakundanye mu 2017 ndetse n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré.
Rihanna we yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye harimo Kharim Benzema, Eminem, Drake, DiCaprion na Lewis Hamilton. Yavuzwe cyane akundana na Chris Brown batandukanye bavushanyije amaraso.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!