Riderman yongerewe kuri Social Mula na Marina mu bagiye gutaramira mu Bubiligi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bafite igikundiro bategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera ku mu Mujyi wa Bruxelles ku Mugabane w’i Burayi.

Ku ikubitiro mu bahanzi batangajwe bazataramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo Mugwaneza Lambert [Social Mula] na Uwase Ingabire Marina bagiye gukandagira ku nshuro ya mbere.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020.

Aba bahanzi bo mu Rwanda bazagihuriramo n’abahanga mu kuvanga umuziki barimo DJ Princess Flor na DJToxxyk. Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 20.

Dj Toxxyk yaherukaga ku Mugabane w’u Burayi mu mpeshyi ya 2019 aho bivugwa ko yasize inkuru nziza ku buryo byari byoroshye kongera kumutumira.

Uyu musore ubwo yari i Burayi ni naho yongeye guhurira na se umubyara yari amaze igihe ataraca iryera.

Social Mula yerekeje i Burayi mu gihe mu mpera ya 2019 yakoze igitaramo cy’amateka amurika album ye ya mbere “Ma vie".

Riderman yabwiye IGIHE ko hari ibyo yari akirangizanya n’abateguye iki gitaramo. Ni inshuro itari iya mbere uyu muraperi yifujwe mu Bubiligi ariko ntibimuhire bitewe n’impamvu zitandukanye.

Marina utamaze imyaka myinshi mu muziki agiye gutaramira i Burayi nyuma y’imyaka irenga ibiri amaze ari mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.

Igitaramo abahanzi batumiwemo cyateguwe ku bufatanye na Team Production n’Ikigo gifasha muri serivisi z’Ishoramari n’Ubucuruzi bwo hanze mu bihugu byo muri Afrika n’i Burayi gikorera mu Bubiligi, BEREXINVEST.

Iki kigo kiri no gutegura igikorwa cyiswe, Rwanda-Europe Business Week 2020, kizahuza ibigo bikomeye na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda na bagenzi babo b’i Burayi hagamijwe gusangira ubunararibonye no kwagura imikoranire.

Rwanda-Europe Business Week 2020 izabera mu Mujyi wa Bruxelles kuva ku wa 20-22 Gashyantare 2020.

Riderman ari mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda kandi bubashywe
Umuraperi Riderman yatumiwe mu gitaramo kizabera mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .