00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yinjije murumuna we mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 September 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Gatsinzi Emery benshi bazi nka Riderman yinjije mu muziki murumuna we Muhire Landry Bonfils uzwi nka Bobly wanahise asohora indirimbo ye ya mbere kuva yatangira gufashwa na mukuru we.

Uyu musore mushya mu muziki w’u Rwanda nyuma y’uko mu 2018 yagerageje gusohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Feel alright’ gusa birangira itamenyekanye cyane.

Nyuma y’imyaka ine, Bobly yasubukuye ibya muzika abifashijwemo na mukuru we nkuko yabihamirije IGIHE.

Mu kiganiro twagiranye nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya, Bobly yagize ati “Njye urumva inshuro nyinshi mba ndi muri studio mfite uburyo bwo gukora indirimbo, mu minsi ishize rero nibwo mukuru wanjye yemeye kuntera ingabo mu bitugu.”

Bobly avuga ko kuba Riderman yemeye kumushyigikira bizihutisha umuziki we kuko ari umugabo umaze igihe mu muziki kandi uzi buri kimwe umuhanzi asabwa ngo amenyekane.

Ku ikubitiro Bobly yahise asohora indirimbo yise ‘Ikibindi’ yakorewe muri Ibisumizi Records, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Ma Riva.

Mu rugo iwabo Bobly abaye uwa kabiri winjiye mu muziki icyakora bitandukanye na mukuru we ntabwo akora injyana ya Hip Hop.

Riderman yinjije murumuna we mu muziki
Bobly ahamya ko gufashwa na Riderman bizamufasha kwihutisha iterambere rye mu muziki kuko mukuru we ari ibintu asobanukiwe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .