Riderman yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu ndirimbo nshya yise “Abanzi banjye”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yasohoye indirimbo nshya yise “Abanzi banjye” yanditse agendeye ku murongo wo muri Bibiliya.

“Abanzi banjye” ni indirimbo nshya ya Riderman yubakiye ku murongo wa Bibiliya uri mu Gitabo cya Luka 6.27-28.

Uyu murongo ugira uti ”Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza.”

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Reggae’ ikubiyemo ubutumwa bwo gusabira abanzi b’umuntu ku Mana.

Mu nyikirizo yayo Riderman aba asabira abanzi be ati ”Mana yanjye mpfukamye aha ngaha ngusaba, ko abanzi banjye ubaha kuramba kugira ngo bazabone imbaraga zawe, bazabone ibitangaza unkorera.”

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yavuze ko iyi ndirimbo ye ibimburiye izindi nyinshi azashyira hanze mu mwaka wa 2020.

Uyu muraperi uri mu bafite igikundiro mu muziki w’u Rwanda akomeje n’umushinga we wo gukora igitaramo cyagutse azamurikiramo album ye yise "Kimirantare".

“Abanzi banjye” ni indirimbo ya mbere Riderman ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira, ikaba ikurikira “Sweetest” yasohoye mu mpera za 2019.

Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 29 yafashwe anatunganywa na Hugor, umusore wigiye gukora amashusho akanakuriza izina muri studio ya Ibisumizi yahoze ari iya Riderman.

Reba hano indirimbo nshya ya Riderman “Abanzi banjye”

Riderman yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu ndirimbo ye nshya yise “Abanzi banjye”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza