Nta makuru arambuye yayo arajya hanze, gusa yavuze ko izaba iriho indirimbo 10 kandi ko izasohoka bitarenze Gicurasi.
Ati “Reka amakuru yose kuri iyo EP nzayatangaze yasohotse nibyo byiza, icyo gihe izaba yanasohotse abantu bashobora kuyumva noneho banatanga ibitekerezo ku byo nzaba navuze. Icyo nakubwira ubu izaba yitwa ‘Umurwa w’indwanyi’ hanyuma Fireman ni umwe mu bazaba bayiriho.”
Riderman yavuze ko indirimbo ya mbere izaba iri kuri iyi EP izanajya hanze mbere y’uko isohoka ari iyo yise ‘Ligaki’ yakoranye na Fireman.
Riderman abajijwe impamvu yahisemo kuyigira EP nyamara igizwe n’umubare w’indirimbo yanita Album, yagize ati “Ntabwo ari album, nahisemo ko yaba EP kuko hari ibyo numva bitatuma nyita uko.”
Iyi EP igiye kujya hanze ikurikira ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyeho na Bull Dogg mu 2024.
‘Icyumba cy’amategeko’ iri mu zakunzwe cyane umwaka ushize nk’uko abakunzi b’umuziki babigaragarije aba baraperi mu gitaramo bakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!