00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yateguje EP yise ‘Umurwa w’indwanyi’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 April 2025 saa 11:36
Yasuwe :

Riderman uri mu baraperi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, yateguje EP [Extended Play] yise ‘Umurwa w’indwanyi’.

Nta makuru arambuye yayo arajya hanze, gusa yavuze ko izaba iriho indirimbo 10 kandi ko izasohoka bitarenze Gicurasi.

Ati “Reka amakuru yose kuri iyo EP nzayatangaze yasohotse nibyo byiza, icyo gihe izaba yanasohotse abantu bashobora kuyumva noneho banatanga ibitekerezo ku byo nzaba navuze. Icyo nakubwira ubu izaba yitwa ‘Umurwa w’indwanyi’ hanyuma Fireman ni umwe mu bazaba bayiriho.”

Riderman yavuze ko indirimbo ya mbere izaba iri kuri iyi EP izanajya hanze mbere y’uko isohoka ari iyo yise ‘Ligaki’ yakoranye na Fireman.

Riderman abajijwe impamvu yahisemo kuyigira EP nyamara igizwe n’umubare w’indirimbo yanita Album, yagize ati “Ntabwo ari album, nahisemo ko yaba EP kuko hari ibyo numva bitatuma nyita uko.”

Iyi EP igiye kujya hanze ikurikira ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyeho na Bull Dogg mu 2024.

‘Icyumba cy’amategeko’ iri mu zakunzwe cyane umwaka ushize nk’uko abakunzi b’umuziki babigaragarije aba baraperi mu gitaramo bakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2024.

Riderman agiye gusohora indirimbo 'Ligaki' yakoranye na Fireman
Riderman yateguje EP ye nshya yise ‘Umurwa w’indwanyi’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .