Abibuka amateka ya Hip Hop y’u Rwanda baribuka neza ihangana ryaranze Riderman na Bull Dogg mu myaka yashize, icyakora magingo aya inkuru nziza igezweho ni uko hagiye kujya hanze album aba baraperi bahuriyemo.
Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Riderman wahamije ko kugeza ubu iyi album yamaze kurangira igisigaye ari ukuyishyira hanze.
Ati “Sinzi ko ndi buyitangeho amakuru menshi, icyo kumenya ni uko album yo yarangiye twamaze kuyikora iri mu zo nteganya kumurika kuko hari n’izindi nakoze ntaramurikira abakunzi banjye.”
Riderman wirinze kugaruka ku izina ry’iyi album yakoranye na Bull Dogg yahishuye izajya hanze mu minsi iri imbere ari nabwo azaba atangaza amakuru yose kuri yo.
Riderman yavuze ko we na Bull Dogg ari abaraperi beza bamaze igihe mu muziki ku buryo gukorana album ari igisubizo ku bakunzi babo muri rusange.
Ati “Mu myaka yashize wasangaga bitadukundira gukorana cyane, cyangwa wanareba ugasanga twakoranye umushinga umwe, ariko kuri ubu twatekereje uko twakorana album mu rwego rwo gushyira igorora abakunzi bacu.”
Uyu muraperi uri mu bafite abakunzi benshi mu muziki w’u Rwanda, yijeje abakunzi be ko guhera mu minsi iri imbere batangira kubona amakuru menshi kuri iyi album kimwe n’indi mishanga afite irimo n’igitaramo ateganya gukora muri uyu mwaka.
Aya makuru Riderman yayakomojeho nyuma yo gusohora indirimbo ebyiri icyarimo arizo ‘Ambuteyaje’, ‘Cana’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!