Ni muri uwo mujyo abakurikira IGIHE by’umwihariko igice cy’imyidagaduro bamaze kumenyera ko mu mpera za buri Cyumweru, dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina.
Ni gahunda igamije guteza imbere umuziki nyarwanda. Twakoze urutonde rw’indirimbo zishobora kugufasha kuryoherwa na yo cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.
Yogati by Babo feat Bruce Melodie
Nyuma yo gukorana indirimbo n’abahanzi barimo The Ben, Ariel Wayz n’abandi banyuranye, Babo yashyize hanze indirimbo Yogati yakoranye na Bruce Melodie.
Iyi ndirimbo nshya ya Babo na Bruce Melodie mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Sasha Vybz.
Funga Butu
Ni indirimbo y’umusore witwa Nziza Innocent uba muri Amerika. Uyu muririmbyi yatangiriye mu makorali aririmba ndetse n’uyu munsi aracyarimo. Ni umwana wa kabiri mu bana barindwi.
Funga Butu ni indirimbo ishishikariza abantu kwambarira urugamba bagakorera Imana, kugira ngo batazagwa isari igihe cy’isarura kigeze bagacika intege mu rugendo rujya mu ijuru.
Big Love
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D. Ni indirimbo kuri album ya kabiri uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze. Iyi album azayimurikira igihe kimwe n’iya mbere “Afro Killer”.
Umugisha
Ni indirimbo y’umuhanzi Sam Inkuba usanzwe aririmba indirimbo gakondo. Ni indirimbo igaruka ku musore uba utaka umukunzi we akavuga ko ari umugisha kuri we.
Ibihe
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Sam Ndati yo kuramya no guhimbaza Imana. Igaruka ku gutabaza Imana uyu muhanzi ayibwira ko n’ubwo ibihe bitoroshya yizeye ijambo ry’Imana kandi ayisaba ko ariyo yaba hafi abantu bayo kuko amahanga yose ntacyo yakwifasha adafashijwe nayo.
Kure y’Amaso
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Levy. Igaruka ku musore uririmba umukobwa bahoze bakundana bakaza kuburana agatangira kumukumbura umunsi ku wundi atekereza ukuntu ariwe wamubyutsaga none ubu akaba abyutswa n’inyoni.
Nzagaruka
Ni indirimbo y’umuhanzi Nyirinkindi Ignace. Igaruka ku musirikare ujya ku rugamba ayoboye abandi agasiga umugore we ariko akamubwira azagaruka amahoro kandi azanye intsinzi, kandi abo bajyanye nabo bakagarukana.
Nyirinkindi wahimbye iyi ndirimbo asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo gakondo. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Nkugabiye urukundo”, “Mwarakoze Nkotanyi”, “Nyirabisabo” n’izindi. Yatangiye umuziki mu 2017. Aheruka gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.
Riderman yashyize hanze indirimbo eshatu icyarimwe
Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yashyize hanze indirimbo eshatu ziri kuri album ya 11 yitegura gushyira hanze. Harimo indirimbo yise “Bulletin” yahuriyemo na Peace Jolis. Iyi ivuga ku bantu basohokanye ariko buri wese bakamuha facture ukwe ari naho aba bahanzi babwira bar man gutanga facture nk’uri gutanga bulletin ku banyeshuri buri wese ahabwa iye.
Iyindi ni iyo yise “Ndeba”. Iyi yo uyu muhanzi aba abwira umuntu umwanga kumureba mu maso akamenya ko ntacyo bimubwiye.
Iya gatatu niyo yise “Kabimye” iyo aba agaragaza i Kigali abantu bataryama yaba abari kunywa kamwe cyangwa se abari mu kazi bose uburiri buba bwarabibagiwe.
Salute
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Kivumbi uri mu gisekuru gishya muri muzika nyarwanda. Ni indirimbo y’urukundo y’umusore usaba umukobwa kutamugora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!