00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Producer Chrisy Neat bakoranye indirimbo ikangurira urubyiruko gukunda Igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 January 2022 saa 02:44
Yasuwe :

Riderman yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nyegamo ya Nyagasani’ yahuriyemo na Producer Chrisy Neat ukorera mu Ibisumizi akaba ari na ho yayitunganyirije.

Indirimbo nshya ya Riderman yuzuyemo amagambo akangurira urubyiruko gukunda Igihugu.

Mu nyikirizo yayo yaririmbwe na Chrisy Neat bagira bati “U Rwanda ni Igihugu cyanjye, ururwanya ni njyewe aba arwanyije, sinzamureka ngo arugenze uko ashatse ni urwanjye, nzarurinda!”

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’umuraperi ukunda igihugu cyamubyaye. Hari aho Riderman agira ati “U Rwanda ni nka sinagogi twese turi abatambyi, tugomba kururinda inkongi, kururinda abanzi, Rwanda rwatubyaye Rwanda rwatugiriye ku bise […] ndi amaso akurebera, ndi amaboko agukorera, ndi umunwa ukuvugira ugusebya ntabwo namwihorera, Rwanda wampaye amata, amatage aguteye sinaguta.”

Chrisy Neat wahuriye na Riderman mu ndirimbo abifata nko gukabya inzozi kuko yakuze yifuza kuzahurira na we mu mushinga nk’uyu.

Uyu mugore uri muri bake cyane babasha gukora ibyo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi mu Rwanda, yari aherutse kubwira IGIHE ko yifuza kuzakorera Riderman indirimbo.

Nyuma y’ikiganiro yatangarijemo ko yifuza gukorana na Riderman, Chrisy Neat yahise ahabwa akazi ko gutunganya indirimbo mu Ibisumizi Records ya Riderman.

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Chrisy Neat asigaye ari Producer mu Ibisumizi
Riderman yakoranye na Producer Chrisy Neat indirimbo ikangurira urubyiruko gukunda Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .