Ibi Riderman yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo kwegukana igihembo cya album nziza muri ‘Isango na Muzika Awards’.
Uyu muraperi ahamya ko umwaka wa 2024 wagenze neza ku bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, akavuga ko igishimishije kurushaho ari uko abaraperi babonye ko gufatanya ari byo byabafasha gutera imbere.
Ati “Ntekereza ko gukorera hamwe bitwongerera imbaraga, kuri ubu twiteguye gukorera hamwe n’abari bafitanye ibibazo babishyize ku ruhande bahitamo gukorera hamwe, turi kurushaho kubibona ko uko turushaho gukorera hamwe no gushyigikirana ariko turushaho gutera imbere.”
Riderman yavuze ko ibyo kuryana bisenya abaraperi aho kububaka bikabasiga isura mbi muri sosiyete.
Ati “Biriya bintu byo kuryana […] biriya biradusenya bidusiga izina ribi kuko za mbaraga zacu aho kuzishyira hamwe ngo twiyubake uba usanga natwe turi kuziteshanya, niba wari ufite isura nziza ngashaka kukwanduza nawe ugashaka kunyanduza.”
Riderman ahamya ko mu gihe abaraperi bakoroherana bagakorana byabafasha gusa neza mu maso ya rubanda bityo bikanabafasha gukorera amafaranga adateye ibibazo.
Uku gushyira hamwe Riderman yavugaga yagukomoje ku gitaramo icyumba cy’amategeko agiye guhuriramo n’abaraperi bagenzi be barenga 12.
Iki gitaramo cyateguwe na ‘Ma Africa’ byitezwe ko kizabera ku musozi wa Rebero ahitwa Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!