00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman, Phil Peter, Bwiza na Alyn Sano mu basohoye indirimbo zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Muri iki cyumweru abahanzi nyarwanda barimo ab’amazina akomeye nka; Riderman, Alyn Sano, Bwiza, Symphony band, Phil Peter n’abandi bashyize hanze indirimbo nshya, kuri ubu zikaba ziri kwifashishwa n’abakunzi b’umuziki kuryoherwa n’impera z’icyumweru.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri mpera z’icyumweru IGIHE isohora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha abakunzi babo ndetse n’ab’umuziki muri rusange kugiherekeza mu buryohe.

Ni inkuru igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Dj PhilPeter - Terimometa Feat Kenny Sol

Nyuma y’amezi umunani DJ Phil Peter wubatse izina mu itangazamakuru ry’u Rwanda yinjije abakunzi b’umuziki nyarwanda muri weekend abaha igihangano gishya.

Iyi ni ndirimbo yahuriyemo n’umuhanzi Kenny Sol ikorwa na Element mu buryo bw’amajwi akazi yafashijwemo na Producer Bob, amashusho yayo yakozwe na Gad usigaye yifashishwa cyane mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi b’amazina akomeye.

Impamvu ya Riderman

Abakunda injyana ya Hip Hop ntabwo barangiza icyumweru bari mu bwigunge kuko Riderman yabatekerejeho ndetse abaha indirimbo nshya yise ‘Impamvu’ ikaba iya gatanu kuri album yise ‘Beastfied’.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox beat amashusho yayo atunganywa na B8 Films .

Sober ya Symphony

Nyuma y’amezi atatu nta gihangano gishya, Symphony Band itsinda ry’abacuranzi rimaze kumenyerwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, ryagarukanye iyo bise ‘Sober’.

Iyi ndirimbo nshya yakozwe na The Major mu buryo bw’amajwi amashusho yayo akorwa na Chico Berry.

Free ya Andy Bumuntu

Muri iki cyumweru umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu yahaye abakunzi b’umuziki we igihangano gishya kiri kuri album yise Love & Pain ikaba iya kabiri akoze kuva yatangira umuziki.

Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’amasaha make amuritse iyo yise ‘Nzagukumbura’ yasohotse ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 , uyu muhanzi yahise ayikurikiriza indi yise ‘Free’ nayo iri kuri iyi album y’indirimbo icumi.

Iyi ndirimbo nshya mu buryo bw’amajwi yakozwe na Khrisau, amashusho yayo yatunganyijwe na Serge Girishya .

Radiyo ya Alyn Sano

Muri iki cyumweru umuhanzikazi Alyn Sano yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo nshya yumvikanamo yisanishije n’umukobwa uri kuvuga imyato umusore wamuhaye ibihe byiza mu rukundo rwo mu buriri.

Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’amezi atatu asohoye iyitwa ‘Fake Gee’, iyi akaba yari yisanishije n’umukobwa ugaya umusore utabasha guhaza ibyifuzo bye mu rukundo rwo mu buriri.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na X on the Beat yasojwe na Bob Pro amashusho yayo atunganywa n’umuhanzi Chriss Eazy.

Exchange ya Bwiza

Umuhanzikazi Bwiza kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu rugendo rwo kumenyekanisha ibihangano bye, muri iki cyumweru yahaye abakunzi b’umuziki we indirimbo nshya yise ’Exchange’.

Iyi ndirimbo ya Bwiza ubarizwa muri KIKAC Music, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Real Beat akazi yafatanyijemo na Ronnie on dis one, amashusho yayo yakozwe na Chico Berry abifashamo na 2Saint ndetse na Pacific K wongereye ubwiza bw’amashusho yayo.

Ikirombe cya Karigombe

Muri iki cyumweru umuraperi Siti True Karigombe yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda album ye ya mbere yise Ikirombe cya Karigombe iriho indirimbo 14.

Ni album yakozweho n’aba producers 10 barimo; Trakslayer, Evy, Knox beats, Bob pro, Junior Multisystem, Real Beats, Nexus, Admin Pro, Samu Top Hit, Igor Mabano.

Ndi Powa ya Young CK

Iyi ni indirimbo y’Umuraperi Kagahe Ngabo Calvin umaze kumenyekana nka Young CK. Nyuma y’amezi atanu nta gihangano gishya ashyira hanze, yagarukanye indirimbo yise ‘Ndi Powa’.

Uyu musore uri mu bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda, iyi ndirimbo nshya yayikorewe na Kenibi Beat isozwa na Yannivk Myk mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo akorwa na Pacifique Cyusa.

Nayanywera ya Pora Boy na Hervis Beatz

Iyi ni indirimbo yahurije hamwe abasore babiri b’abaraperi Pora Boy na Hervis Beatz , bagaruka ku buzima bw’abasore bahorana icyaka ku buryo amafaranga yose babonye bumva bayanywera.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Hervis Pro , amashusho yayo atunganywa na Dir Banks.

Urakunzwe ya Mbabazi Madine

Umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo guhimbaza Imana abenshi bazi nka ‘Gospel’ ugenda wunguka ab’igitsinagore bawukora umunsi ku wundi ari nako bazamura ivugabutumwa ku rundi rwego.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Moriah Entertainment avuga ko ari gukora album ye ya mbere yise “Urakunzwe” iriho indirimbo umunani.

Iyi ndirimbo ishishikariza abantu bashobora gushidikanya ku budahemuka n’urukundo rw’Imana. ababwira ko uko byagenda kose Imana ibakunda. Iyi ndirimbo yakozwe na Boris amashusho yayo akorwa na Kingsley.

Dis moi ya N Byiza

Muri iki cyumweru umuhanzikazi N Byiza umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo, yamurikiye abakunzi b’umuziki amashusho y’indirimbo ’Dis Moi’ .

Ni indirimbo uyu muhanzikazi yisanisha n’umukobwa usaba umusore kumubwira icyo ashaka.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nexus , amashusho yayo atunganywa na Sanaa Film afatanyije na V-trix.

Ngomororera ya Uwiduhaye Micheline

Iyi ni indirimbo ya mbere y’umuhanzikazi mushya mu zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiduhaye Micheline yise ngo ’Ngomororera’.

Iyi ndirimbo Micheline yayikoze nyuma yo kumva ko hari abantu batanezezwa no gufasha abandi bakumva ko bakigwizaho ubutunzi nyamara hari abantu babayeho nabi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .