00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman, Nizzo, Bull Dogg na Uncle Austin n’aba Djs bakomeye bagiye gutaramira i Rubavu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 03:06
Yasuwe :

Abahanzi Riderman, Nizzo Kaboss, Bull Dogg na Uncle Austin bagiye gutaramira mu karere ka Rubavu mu gitaramo cya Silent Disco giteganyijwe ku wa 4 Ukuboza 2021.

Muri iyi minsi ibitaramo bya ‘Silent disco’ biri mu bikunzwe n’abatari bake. Ni ibitaramo ababyitabiriye bakundira umuziki wabyo bumvira muri ‘Ecouteurs’.

Ibi bitaramo biha umuntu amahirwe yo kumva umuziki yihiitiyemo uri kumucurangira mu ba Djs barenze umwe baba bacuranga. Si kenshi bikunze gutumirwamo abahanzi.

Kuri iyi nshuro Riderman, Nizzo, Bull Dogg na Uncle Austin batumiwe mu gitaramo cya Silent Disco kizabera mu karere ka Rubavu.

Iki gitaramo cyateguwe na Kavata Group Ltd imenyereweho kuzana mu Rwanda ibinyobwa bitandukanye. Kizabera ahitwa Kivu Park Hotel mu mujyi wa Rubavu.

Uretse aba bahanzi batumiwe, kizitabirwa n’aba Djs barimo Dj Phil Peter, Dj Diallo,Dj Brianne, Dj Traxx, Dj Butera na Dj Sonia.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa munani z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, bizaba ari amafaranga ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw muri VIP n’ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro.

Riderman,Nizzo Kaboss, Bull Dogg na Uncle Austin bagiye gutaramira i Rubavu bafatanyije n'aba Djs b'amazina akomeye mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .