00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Bulldogg bahurije abaraperi mu gitaramo cy’amateka (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 August 2024 saa 09:17
Yasuwe :

Ni ubwa mbere habaye igitaramo gihurije hamwe abaraperi bo mu bisekuru byose mu Rwanda gusa! Ni nacyo cya mbere cya Hip Hop kibaye kuva yatangira kumvikana, uhereye ku bantu batangiye kumva iyi njyana ubwo yazanwaga na Mahoniboni wamamaye mu myaka ya 1998 kuzamura.

Hari bamwe bakiririmbyemo bavutse nyuma y’uko Hip Hop itangiye gukundwa mu Rwanda, abandi bakaba babyirutse mu gihe iyi njyana yari ikiyubaka, na bo bafatiraho bagendana n’ibyo bihe.

Ni muri ‘Icyumba cy’Amategeko’, igitaramo cyaturutse kuri Album yahuriyeho Riderman ndetse na Bull Dogg; bamwe mu baraperi bubatse amateka akomeye muri muzika Nyarwanda.

Ni igitaramo cy’amateka akomeye kuko mu mabyiruka y’aba baraperi bombi bakunze gushondana mu ndirimbo; ibintu bavuga ko byari amaraso ya gisore ubu bakaba barabaye abagabo.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2024, ku bufatanye n’ikinyobwa cya Skol Lager. Selecta Faba usanzwe acuranga kuri KC2 na DJ Kalex bo bavangaga imiziki.

Kuva cyatangira kwamamazwa benshi bihutiye kugura amatike nk’abagura amasuka, umunsi nyirizina ugera amenshi yaraguzwe. Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru.

Ni ibihe byo kwibuka imyambarire ya kiraperi kuko benshi bari bakoze ku myambaro iri mu mujyo w’iyi njyana; irimo imyenda minini, ingofero za ‘Flat cap’, amashene menshi ku ijosi n’ibindi biranga abakora cyangwa abakunzi b’iyi njyana.

Ababishoboye basohokanye inkumi bihebeye
Bruce The 1st ni umwe mu baraperi bigaragaje muri iki gitaramo

Hip Hop yahuje ibisekuru byose, yongera kwerekwa urukundo…

Saa Mbiri zirengaho iminota mike, MC Tino wayoboye iki gitaramo yinjiye ku rubyiniro nta magambo menshi yahise ahamagara umuraperi Siti True Karigombe wabimburiye abandi, aririmba ibihangano bye birimo “Hamba Muri Roho” aza gusoreza ku “Imvururu mu Mutwe”.

Uyu muraperi yavuye ku rubyiniro yibukije abitabiriye ko ari we muraperi wize umuziki mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.

Ati “Ninjye muraperi wize umuziki, abandi baba bambaza ukuntu nzi kuvuza ingomba, kuririmba n’ibindi.”

Bruce The 1st uri mu baraperi bari kuzamuka neza muri iki gihe yaririmbye indirimbo zirimo “Up Up” amaze igihe kitari kinini ashyize hanze, “Ku mihanda” yahuriyemo na Juno Kizigenza, “Demo” yahuriyemo n’abarimo Ariel Wayz, Sagamba, Soldier Kid, Bruce The 1st na Kivumbi King.

Bruce The 1st yasoreje ku zindi ndirimbo zirimo iyo yise “Umutima” yafatanyije n’abari bari muri Camp Kigali yabereyemo iki gitaramo, ubona ko bamwizihiwe.

Kenny K–Shot we yaririmbye indirimbo zirimo iyo yise “Intare”, “King Kong” yahuriyemo na Kivumbi, Ish Kevin na Pro Zed n’izindi. Asoza yagize ati “Icyubahiro ku bantu bashyigikira Hip Hop, icyubahiro kuri Riderman na Bulldogg ku bwo guca inzira ku njyana. Abavuga ko Hip Hop idakora, abavuga ngo ‘Young Generation’ ndababuriye.”

Kivumbi uvanga kuririmba no kurapa yaririmbye indirimbo zirimo “Yalampaye” yahuriyemo na Kirikou Akili, “Wait” yahuriyemo na Axon. Yavuye ku rubyiniro ubona abiganjemo inkumi bakimunyotewe.

B Threy wamukurikiye yinjiriye mu ndirimbo zirimo “Ni he?”, “ Sindaza”, “Ni iki?” yahuriyemo na Bushali n’izindi.

Bushali yamukoreye mu ngata, aririmba indirimbo nka “Kurura” yahuriyemo na Juno Kizigenza, “Igeno”, “Kinyatrap”, “Mu Kwaha” na “Tsikizo”. Yageze ku yitwa “Ni Muebue” yamuciriye inzira abantu bajya mu bicu kurusha uko byagenze mu zindi ndirimbo.

Ish Kevin niwe wakurikiyeho aririmba ibihangano bye bitandukanye birimo “No Cap”, “Iki?” n’iyo yise “Abahungu”.

Mu rugendo ruteguriza ba nyiri ibirori, Ish Kevin asa n’utahiriwe kuko igikundiro yahoranye mu 2021 akizamuka kitagaragaraga. Abantu batigeze bamushamadukira na gato.

Bulldogg na Riderman binjiye ku rubyiniro hafi saa yine bahera ku yo bise “Hip Hop” na “Mu Banigga”.

Riderman yahise aharira umwanya Bulldogg, aha icyubahiro bagenzi be baruhanye mu myaka yo hambere barimo Neg-G, Tuff Gangz n’abandi afatanya na B-Threy indirimbo bahuriyemo yitwa “Mood” yashyuhije benshi. Yakurikijeho “Mpe Enkoni”, “Nk’Umusaza” na “Cinema”.

Tuff Gangz yongeye kwigaragaza muri iki gitaramo, Green P, P-Fla na Fireman bose binjira ku rubyiniro bahereye kuri ‘Free Style”.

P-Fla yaririmbye indirimbo ze zirimo “Umusaza P-Fla” na “Zahabu”. Yakurikiwe na Fireman waririmbye izimo “Umuhungu wa Muzika” yakoranye na Bruce Melodie, “Muzadukumbura” yakoranye na Nel Ngabo ndetse na “Itangishaka” yakoranye na King James.

P Fla ni uku yaserutse yambaye

Jay Polly yunamiwe

Tuff Gangz yari imaze igihe itagaragara mu gitaramo na kimwe yongeye kugaragara yunze ubumwe. Iri tsinda rihuriyemo P Fla, Bulldogg, Fireman na Green P ryongeye kwerekwa urukundo rukomeye.

Ryakumbuje abakunzi baryo zimwe mu ndirimbo zakunzwe ryaririmbye. Aba basore bahoze baririmbana na Jay Polly witabye Imana ku wa 1 Nzeri 2021, bari kuririmba indirimbo yitwa “Kwicuma” hagiyeho igitero cye bazanye ku rubyiniro ifoto ye ndetse inyuma kuri ‘Ecran’ hariho ifoto ye yo mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyo mu 2020 kiri mu bya nyuma yagaragayemo ataratabaruka.

Ni nako byagenze ku yitwa “Amaganya”, bayiririmbye bafite ifoto ye ndetse inyuma yabo hari indi mu rwego kumwunamira. Bavuye ku rubyiniro bavuga mu magambo yabo bati “Tuzabajuririra!”

Riderman we yinjiriye ku ndirimbo zirimo “Umwana w’imuhanda”, “Haje Gushya”, “Padre”, “Polo” n’izindi. Uyu muhanzi yahamagaye mugenzi we Bulldogg baririmbana indirimbo ziri ku ‘Icyumba cy’Amategeko’ zirimo “Miseke Igoramye”, “Bakunda Abapfu” na “Nkubona Fo”.

Aba bagabo basoje igitaramo bashimira abitabiriye bavuga ko baberetse urukundo ruhambaye ndetse rutazatuma, babatenguha na rimwe mu buzima kuko aribo bakorera.

Aba baraperi bashimiye abantu babaye hafi yabo ubwo bateguraga iki gitaramo bavuga ko gushyigikirwa babonye kwabateye imbaraga
Abagize Tuff Gangz bahawe umwanya. Aha ni PFla waririmbaga
Ahabereye igitaramo ni uko hagaragaraga utereyemo amaso uri ku rubyiniro
Selecta Faba ni umwe mu ba-DJ bavanze imiziki muri iki gitaramo
Shaddy Boo, B-Threy na Uncle Austin bafata ifoto
Shema Tattoo ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Skol Lager niyo yari umuterankunga w'iki gitaramo
Ubwo Bulldogg yaririmbanaga na B-Threy indirimbo bahuriyemo bise Mood
Ubwo Bulldogg yasesekaraga ku rubyiniro
Bulldogg yerekanye ko ari umwe mu baraperi bazahora bibukwa iteka mu mateka ya muzika nyarwanda
DJ Pius yari yaserukanye na Shaddy Boo
Green P yavuze ko Hip Hop ntaho yigeze ijya kandi nta n'aho izajya
Hamiss Sango wa TV10 ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyitabiriye ndetse cyandika yo kuba icya cya Hip Hop gusa gikoze aya mateka
Inkumi z'i Kigali zikunda Hip Hop zari zakoranyeho
Karigombe yavuze ko ari we muraperi mu Rwanda wize umuziki bityo akwiriye kubyubahirwa
Karigombe uri mu baraperi bari kuzamuka , ni we wabimburiye abandi
Kivumbi ni umwe mu baraperi bishimiwe muri iki gitaramo
Kenny K-Shot ni umwe mu baraperi bashimishije benshi

Amafoto: Kasiro Claude & Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .