00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Ariel Wayz bahuriye mu ndirimbo ishishikariza abantu kwizigamira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi kurenga Ariel Wayz asohoye indirimbo yise ‘Depanage’ yakoranye na Riderman ikanakundwa, uyu muhanzikazi yashyize hanze amashusho yayo yakiranwa yombi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ikitaramenyekanye ku ikorwa ry’iyi ndirimbo ni uko ubutumwa bwayo bwashingiye ku kiraka aba bahanzi bahawe na sosiyete yitwa ‘Save Plus’ itanga serivisi zo kwizigamira nubwo umubare w’amafaranga bishyuwe utatangajwe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ubuyobozi bw’iyi sosiyete ari bwo bwahamagaye aba bahanzi, babaha imirongo migari yo kwandikaho indirimbo.

Nyuma yo kwemeranya uko yanditse aba bahanzi bahise bajya kuyitunganya muri studio, inafatirwa amashusho yanatunganyijwe byose bikorwa ku kiguzi cy’iyi sosiyete.

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki, yumvikanamo ubutumwa bwo gukangurira abantu kwizigama aho kurya utwo babonye twose nk’abazapfa ejo.

Uretse kuba iyi ndirimbo yumvikanamo ubutumwa bukenewe muri sosiyete y’u Rwanda, iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abatari bake banyuzwe n’uburyo Riderman na Ariel Wayz bahuje mu miririmbire.

Abakunzi b’umuziki bishimiye uburyo Riderman nk’umuhanzi mukuru kandi ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yakoranye na Ariel Wayz, umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka ariko ugaragaza impano yo ku rwego rwo hejuru.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe Ariel Wayz yari afite iyo yise ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, mu gihe Riderman we afitye indirimbo nshya yise ‘Baby boo’ itaramara n’ibyumweru bibiri.

Riderman yashimiwe gushyigikira impano ya Ariel Wayz
Byatahuwe ko indirimbo 'Depanage' ya Ariel Wayz na Riderman ari ikiraka bahawe na Save Plus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .