00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman n’umugore we bibarutse impanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kamena 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman n’umugore we Agasaro Nadia bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka abakobwa babiri b’impanga bavutse mu Cyumweru gishize.

Riderman wari waragize ibanga iyi nkuru nziza yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2021, aribwo bibarutse abakobwa babiri b’impanga zije ari ubuheta nyuma y’uko bari basanzwe bafite umwana w’umuhungu wavutse mu 2015.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yavuze ko yishimiye kwibaruka izi mpanga zatumye aba umubyeyi w’abana batatu.

Ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki dore ko awumazemo imyaka 16, yavuze ko mu buzima bwe atigeze agira inzozi zo kubyara impanga none Imana yamugize umubyeyi wazo.

Ati “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

Yakomeje agira ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe ku mubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015.

Ku wa 11 Ukuboza 2015, uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, umwita Rusangiza Eltad.

Riderman amaze imyaka itanu abana n'umufasha we, Agasaro Nadia bafitanye abana batatu
Riderman n'imfura ye Eltad Rusangiza wamaze gukurikizwa impanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .