00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ric Hassani yatunguwe n’impano z’abiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 11:14
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Ric Hassani watumiwe mu gitaramo ‘Fantasy Music Concert’ i Kigali yagaragaje ko yanyuzwe n’abanyempano yasanze mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo riherereye mu Karere ka Muhanga.

Yabigarutseho nyuma y’urugendo Ric Hassani yakoreye muri iri shuri ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 1 Ukuboza 2021.

Akigera mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Ric Hassani yabanje kuritemberezwamo, asobanurirwa impamvu ryagiyeho n’uburyo ryigishamo.

Nyuma y’aho ni bwo yerekeje mu cyumba abanyeshuri bataramiramo bamwakiriza umuziki uryoheye ugutwi.

Binyuze mu matsinda atandukanye abanyeshuri bo muri iri shuri bataramiye abashyitsi barimo Ric Hassani n’itsinda ry’abamuherekeje.

Aba banyeshuri bifashishije ibihangano bitandukanye birimo ibyaririmbwe n’Abanyarwanda ndetse na zimwe mu ndirimbo za Ric Hassani bafatanyije na we kuziririmba.

Nyuma yo gutaramirwa, Ric Hassani yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri ko bafite impano zihebuje.

Yagize ati “Nazanye n’unyandikira indirimbo zanjye hafi ya zose, akaba na producer wanjye ariko ubwo mwaririmbaga twari turi kuganira nkamubwira ko numva indirimbo zanjye nazisiba.”

Uyu muhanzi yashimiye abanyeshuri bo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo uburyo bamwakiriye, ariko kandi abasaba kutazacika intege kuko bafite impano.

Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo akaba umuririmbyi na ‘Producer’ we yabwiye barumuna be ko bahisemo gusura iri shuri kuko barinyuzemo.

Ati “Ric Hassani twamutumiye mu gitaramo cyacu, twifuza ko yaza gusura iki kigo kuko natwe twanyuze hano twifuza ko abantu nkaba twakuraho ubunararibonye bajya baza kubasura mukiri ku ishuri.”

Uru rugendo Ric Hassani yakoreye mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, rwabanjirije igitaramo uyu muhanzi afite ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, azahuriramo n’abahanzi barimo Mike Kayihura, Nel Ngabo na Symphony Band yamutumiye.

Ubwo Ric Hassani n'itsinda ryamuherekeje bageraga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo riri mu Karere ka Muhanga
Symphony Band yari mu baherekeje Ric Hassani mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo
Ric Hassani yatemberejwe Ishuri rya Muzika rya Nyundo riri mu Karere ka Muhanga
Ric Hassani yafatiye ifoto muri studio yuzuye ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo
Ric Hassani yashimye studio yubatswe muri iri shuri
Uyu muhanzi yasobanuriwe buri gicurangisho kiri muri iyi studio
Rc Hassani n'itsinda ry'abamuherekeje bafatiye ifoto y'urwibutso muri iyi studio
Ric Hassani yafashe ifoto ari kumwe na Symphony Band yamutumiye mu Rwanda
Muligande Jacques uzwi nka Might Popo uyobora Ishuri rya Muzika rya Nyundo yerekaga Ric Hassani ibice by'iri shuri
Ric Hassani yicaye yumva umuviziki w'abanyeshuri bo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo
Ric Hassani yageze aho aririmbana n'umunyeshuri wari uri kuririmba indirimbo ye
Ric Hassani yavuze ko yatunguwe n'impano z'abanyeshuri yasanze mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo
Symphony Band yacurangiye barumuna babo biga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo. Aha bari kumwe n'umuhanzikazi Favor na we warangije muri iri shuri
Mugengakamere Joachim uzwi nka "The Major" na we afite ubuhanga mu gucuranga Guitar Solo
Niyontezeho Etienne ucuranga Piano ni we Muyobozi wa Symphony Band
Irakora Fabrice ni we uvuza ingoma muri Symphony Band
Mugisha Frank ni umwe mu bahanga mu gucuranga Guitar Bass muri Symphony Band

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .