00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yinjiye mu kibazo cya Miss Muyango

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 September 2024 saa 10:05
Yasuwe :

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagahamya harimo Miss Muyango Claudine, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bagize uruhare mu kuyakwirakwiza.

Mu minsi ishize Miss Muyango abinyujije ku rubuga rwa X ubwo yari yitabiriye ikiganiro yatumiwemo ngo avuge kuri aya mashusho, yemeje ko atari aye ndetse yongeraho ko iki kibazo yamaze kukigeza mu buyobozi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugore yamaze kubagezaho ikirego ndetse cyanatangiye gukorwaho iperereza.

Ati “Nibyo twamaze kwakira ikirego cya Muyango, twatangiye n’iperereza, andi makuru aracyari ibanga kuko tukiri gukora iperereza.”

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko ari Muyango niyo yatumye uyu mukobwa agana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumurenganure, cyane ko uretse kuba yarasakazwaga agaragaza abari gukora ibiteye isoni bakabimwitirira, atari we nyirabyo.

Mu butumwa yageneye abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoreraho ibyaha.

Ati “Ntabwo kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho biguha ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kwifata no gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni."

“Ntabwo kugira shene ya youtube cyangwa ugakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biguha uburenganzira bwo kwibasira abandi cyangwa kwinjira mu buzima bwite bw’undi muntu.”

Dr. Murangira B. Thiery yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga bishora muri ibi byaha ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazigera rubihanganira.

Muyango yiyambaje RIB ihita itangira iperereza ku kibazo cye
RIB yinjiye mu kibazo cya Miss Muyango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .