Iyi kidobya mu rukundo rw’aba bombi yatangiye kuzamuka nyuma y’ubutumwa uwitwa Ellah Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko uyu musore aryamana n’abandi bakobwa n’ubwo akundana na Kathia Kamali.
Yakomeje abwira Kamali ko “Adonis ntabwo ari uwawe, ni uwacu twese.”
Ni ubutumwa bwasakaye nyuma y’iminsi mike Adonis asabye Kathia Kamali ko yazamubera Umugore, undi arabyemera.
Adonis akimara kubona ubu butumwa yahise abunyomoza akoresheje Urubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagize ati “Ni uwa twese? ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa."
Ibintu byongeye gufata indi ntera ku mugoroba wo ku wa Kabiri no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo abantu batangiraga guhererakanya amashusho y’ubwambure bivugwa ko ari ayo Adonis yahorereje umwe muri aba bakobwa.
Ni amashusho bigaragara ko yoherejwe hakoreshejwe urubuga rwa SnapChat. Agaragaza umusore usa n’uwicaye mu ntebe yambaye ubusa, afashe igitsina cye mu ntoki.
Nubwo nta cyemeza ko uyu musore ugaragara muri aya mashusho ari Adonis, abayabonye batangiye gutega iminsi urukundo rw’aba bombi, bavuga ko ashobora gutuma basubika gahunda yo kubana, mu gihe abandi bavuga ko ari igihe cyiza cyo kugaragaza imbaraga z’urwo bakundana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Dr. Murangira B. Thierry, yongeye kuburira abakangisha abandi gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwabo, avuga ko ari icyaha gifite ibihano bikomeye.
Dr. Murangira yavuze ko “Ubu butumwa ni ingenzi muri iki gihe turimo cy’ikoranabuhanga. Dufatanye kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga birimo n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’ubwambure.”
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, bwakurikiye ubutumwa bwinshi bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragazaga ko bafite amashusho y’ubwambure y’uyu musore.
Nubwo nta n’umwe wayasakaje ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa busa n’ubutera ubwoba Adonis ni bwinshi, aho hari abavuga ko bafite ayo mashusho ndetse bagasaba abatarayabona kubegera bakayabasangiza.
Inkuru y’amashusho y’ubwambure bwa Adonis yagiye hanze ikurikiye iyari yadutse y’uko uyu musore yaba aca inyuma Kathia Uwase Kamali.
Ku wa 1 Mutarama 2025, ni bwo Adonis yambitse impeta Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, bombi bamenyekanye cyane mu itsinda rya ’Mackenzies’ ryakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.
Urukundo rwa Adonis na Kathia rwatangiye kuvugwa mu 2020, ubwo uyu mukinnyi yari amaze kuba icyamamare muri Basketball yo mu Rwanda.
-Adonis : “He is ours” 😂 jealousy will destroy you. I am Kathia’s ONLY♾️
-Kathia : period chou, bareke bajigimwe😳after few minutes 😳
-video released 🤣. Mbega umuzigo mbega igiti ohohoyiiiiii🤣🤣🤣🤣🤣
— NTAMA W'IMANA🙏 (@Godwin_n11) January 14, 2025
Tayali umuzigo wa adonis umugabo wa @kathia_ kamali pic.twitter.com/XyMYk2NU3j
— GEN Z _KAVUKIRE (@GKavukire) January 14, 2025
Noella, urakoze kongera kwibutsa abantu kumva ubu butumwa, hari bamwe basaga nka’ababwibagiwe niba atari kwirengagiza. Twibuke ko “Gukangisha umuntu gushyira hanze amafoto ye y’ubwambure (sextortion) ari icyaha”. Ibihano biraremereye. https://t.co/nwaXyd6M2T
— MURANGIRA B. Thierry (@Murangira_BT) January 15, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!