00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RFI yatuye Yvan Buravan Prix Découvertes ya 2022

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2022 saa 02:17
Yasuwe :

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itegura ibihembo bya Prix Découvertes Yvan buravan yegukanye mu 2018, yafashe icyemezo cyo gutura igihembo cy’uyu mwaka uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Mu nkuru basohoye nyuma yo kumenya iby’urupfu rwa Yvan Buravan, ubuyobozi bwa RFI bwafashe icyemezo cyo kumuha icyubahiro mu biganiro bibiri; Couleurs Tropicales gikorwa na Claudy Siar n’icyitwa Legende Urbaines gikorwa na Juliette Fievet.

Ibi biganiro bizagaruka ku mateka ye n’urugendo rwe muri muzika. Ubuyobozi bwa RFI bwanemeje ko bwafashe icyemezo cyo gutura Yvan Buravan igihembo cya Prix Découvertes 2022.

RFI igarutse kuri uyu muhanzi mu gihe abantu banyuranye biganjemo abakomeye ku Isi bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ’Francophonie’, bwagaragaje agahinda bwatewe n’urupfu rw’uyu muhanzi.

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter bati “Ku wa 20 Gicurasi 2022, Yvan Buravan yaririmbye mu mugoroba wa Francophone afatanyije n’abandi bahanzi bo mu Rwanda. Uyu munsi dutewe agahinda ko gusezera kuri uyu musore witabye Imana nubwo ibihangano bye bizadusigara mu mutwe.”

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Yvan Buravan yatwaye Prix Découvertes mu 2018
RFI yashyizeho ibiganiro bibiri byo kwibuka no guha icyubahiro Yvan Buravan
Igihembo bya Prix Découvertes kizaturwa Yvan Buravan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .