Uyu mugore wageze i Kigali Saa munani z’ijoro kuri uyu wa 16 Kanama 2024, yagaragaraga nk’uwishimiye kuba yaratumiwe muri iki gitaramo.
Akigera i Kigali, Remah Namakula yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira mu Rwanda, avuga ko ashimira cyane The Ben wamurangiye ikiraka.
Ati “Navuga ko ari we wandangiye akazi, yarakambwiye ampuza nabo none ndi hano, biba ari byiza gutaramana na The Ben kuko ni umuvandimwe duhuza iteka iyo turi ku rubyiniro.”
Nyuma yo kwakirwa n’abateguye iki gitaramo, Remah Namakula yajyanywe kuri hoteli kuruhukaho gato mbere yo kwerekeza mu Karere ka Musanze ahagomba kubera igitaramo.
Uretse The Ben na Remah Namakula bategerejwe muri iki gitaramo, byitezwe ko abarimo DJ Marnaud na DJ Brianne aribo baba bavangira imiziki abacyitabira, mu gihe kiyoborwa na MC Lucky.
Kwinjira muri iki gitaramo cyo gutaha ‘Silver backs Coffee’ ni ibihumbi 15Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 450Frw.
The Ben na Remah Namakula baherukaga guhurira mu gitaramo muri Gashantare i Kampala.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!