Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nessim yasohotse ikoze mu buryo bw’amajwi. The Ben yabwiye IGIHE ko umwanya uwo ari wo wose abakunzi b’umuziki wabo bazabona amashusho yayo.
Iyi ndirimbo Rema yavuze ko ari impano ahaye abakunzi b’umuziki ku munsi mukuru wa Noheli. Igiye hanze ikurikira ‘Ekyama’ yaherukaga gukora igakundwa bikomeye muri Uganda.
Ibaye indi ndirimbo The Ben akoranye n’abandi bahanzi, umujyo bigaragara ko muri iyi minsi yahaye umuziki we.
Rema Namakula w’imyaka 29, yavukiye i Kampala tariki 24 Mata 1991 akaba bucura mu muryango w’iwabo.
Kuva yiga mu wa Gatandatu w’amashusri yisumbuye, Rema yatangiye kuririmba ibyo benshi bita Karaoke, yafashije kandi abahanzi barimo Halima Namakula wanamufashije kwinjira mu muziki.
Uyu mukobwa yakomeje umuziki afasha Bebe Cool ku rubyiniro kugeza mu 2013, ubwo yamwirukanaga amubonye kuri televiziyo avuga ko agiye kumurika Album ye ya mbere.
Muri uwo mwaka Rema yatangiye kwikorana umuziki asohora album yise ‘Oli wange’ yatumye amenyekana cyane. Mu 2016, Rema yatoranyirijwe guhagararira Uganda muri Coke Studio.
Mu Ukuboza 2014, Rema yibarutse imfura ye akaba umwana w’umukobwa yabyaranye na Eddy Kenzo.
Aba baje gutandukana mu myaka mike ishize. Mu 2019 yerekanye umukunzi we mushya Dr. Hamza Ssebunya banakoze imihango y’ubukwe, aba umugabo we wa kabiri nyuma ya Eddy Kenzo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!