00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu ushobora gusohokera mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 02:35
Yasuwe :

Week end yageze, buri wese ari mu mirimo ariko hari n’abari kubunza imitima bibaza aho bazasohokera mu mpera z’icyumweru, by’umwihariko abakunzi b’imyidagaduro.

Buri mpera z’icyumweru tubagezaho ahantu hanyuranye ho gusohokera, haba habereye ibirori.

Impera z’iki cyumweru zirimo ibitaramo bikomeye byiganjemo iby’aba DJs ndetse n’abahanzi batandukanye, baba bataramira mu duce hafi ya twose tw’Igihugu.

DJ Dizzo arasusurutsa abatuye i Rubavu

DJ Dizzo uherutse kuva mu Bwongereza agatura mu Rwanda kubera ibibazo by’uburwayi, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022 arasusurutsa abatuye i Rubavu.

Gucurangira mu Rwanda asusurutsa ab’iwabo, zahoze ari inzozi za DJ Dizzo uraba acurangira ahitwa Saga Bay.

Major League DJs barasusurutsa abatuye i Kigali

Itsinda ry’abasore b’impanga bakomoka muri Afurika y’Epfo bazwi nka Major League DJs bategerejwe gususurutsa abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.

Iki gitaramo kibera muri BK Arena kiracurangamo kandi aba DJs nka DJ Marnaud na DJ Toxxyk baba basusurutsa abitabira ibi birori.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira akomeje kugurishwa, aho kwinjira ari ibihumbi 30 Frw n’ibihumbi 20 Frw ku bishyura bifashishije ikarita ya BK Prepaid Card.

Tales of two cities

Tale of two cities ni igitaramo cyatumiwemo umuhazi Mr Imag, Afrique, Kenny KShot, Yuhi Mic kikabera ahitwa The Keza Hotel.

Kwinjira muri iki gitaramo giteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Ugushyingo biraba ari ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 40 Frw ku bantu batanu bari kumwe ndetse n’ibihumbi 15 Frw ku bakundana baba bahasohokeye.

Social Mula azaba ataramira i Nyamasheke

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukererugendo mu Karere ka Nyamasheke, Kumbya Beach yateguye igitaramo yatumiyemo Social Mula, akazataramira abazahasohokera mu mpera z’iki cyumweru.

Byitezwe ko uyu muhanzi azataramira kuri Kumbya beach iherereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 5 Ugushyingo 2022.

Symphony Band izasusurutsa abakunzi bayo

Ariel Wayz, Inki na Symphony Band bagiye guhurira mu gitaramo iri tsinda ryise ’Fantasy Music’, giteganyijwe ku wa 5 Ugushyingo 2022.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Institut Français ni ibihumbi 8 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 15 Frw ku bakundana bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango bo bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 17 Frw ku bakundana bazitabira.

Zubby Comedy izasusurutsa abakunzi babo

Umunyarwenya MCA Tricky umaze kubaka izina muri Kenya, yatumiwe na Zubby Comedy mu gitaramo cyiswe ’Iwacu comedy show’.

Byitezwe ko iki gitaramo kizabera Camp Kigali ku wa 6 Ugushyingo 2022. Kizitabirwa n’abanyarwenya b’ibyamamare mu Rwanda barimo Zubby Comedy, Clapton Kibonge, Rusine Patrick.

Uretse urwenya, hanateganyijwe umukino uzagaragaramo ibyamamare muri sinema Nyarwanda nka Nyabitanga, Alliah, Nyambo, Killerman n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro, VVIP ho kuhicara bikazaba ari ibihumbi 20 Frw mu gihe ku meza y’abantu batandatu bizaba ari ibihumbi 200 Frw.

DJ Maphorisa azataramira i Kigali

DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo, ategerejwe i Kigali mu birori byiswe ’Intore Sundays, bitegurwa na Bruce Intore.

Ibirori bya Intore Sundays byahujwe na Sunday Church bisanzwe bibera ahitwa Boogaloo, ku wa 6 Ugushyingo 2022.

Ni ibirori DJ Maphorsa azafatanyamo na DJ Toxxyk, DJ Pyfo, DJ Tyga na Kevin Klein, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw ku muntu umwe n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .