Rehoboth Ministries yatangiye ivugabutumwa ryo mu ndirimbo mu Ukwakira 1994, yabarizwaga Kimisagara muri Restoration Church.
Mu gutangira yari korali isanzwe yo mu rusengero ariko itagira izina. Nyuma y’igihe gito yaje kwitwa Rehoboth Choir.
Nyuma yo guhindura icyerekezo cyayo na gahunda zayo yahinduye izina yitwa Rehoboth Ministries icyo gihe yari ikiri muri Restoration Church Kimisagara.
Imaze kuba Ministry kubera icyerekezo na gahunda birenze urwego rw’urusengero rusanzwe byatumye yakira n’abandi banyamuryango benshi bava mu matorero atandukanye atakiri Restoration Church gusa.
Kugeza ubu Rehoboth Ministries ifite abanyamuryango hafi 80, bamwe muri bo babarizwa mu Rwanda abandi bari ku migabane yose y’Isi.
Muri Rehoboth Ministries hanyuzemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse yanagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo na Liliane Kabaganza n’abandi benshi.
Kubera iyo myaka yose ishize Rehoboth Ministries itangiye umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, ubu iri gutegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 mu gitaramo gikomeye kizabera muri Restoration Church Kimisagara aho yatangiriye ivugabutumwa.
Rehoboth Ministries izizihiza isabukuru y’imyaka 25 mu gitaramo giteganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2019. Abahanzi bazafatanya nayo muri ibyo birori ntibarashyirwa ahaboneka.

TANGA IGITEKEREZO