Prince Kiiz wari uherutse kumvikana muri 1:55AM Ltd yemereye IGIHE ko atabashije gukomezanya nabo, ari nayo mpamvu yagiye muri Country Records.
Ati “Hariya twari tutarafata icyemezo. Hari ibintu tutabashije kumvikana mu gukora amasezerano y’imikoranire bituma nshaka kureba ahandi uko byagenda, nisanga namaze kumvikana na Country Records.”
Prince Kiiz yavuze ko kugeza ubu yamaze kwemeranya na Country Records ari nayo bafitanye amasezerano.
Noopja ureberera inyungu Country Records yabwiye IGIHE ko muri gahunda yo kuzamura impano nshya hari abandi ba Producers yifuza ko bakorana barimo na Real Beats wiyongera kuri Kooze wari usanzwe akorana na Element muri iyi studio.
Noopja yavuze ko bari kubaka Country Records irimo aba Producers bafite impano zitandukanye ku buryo bafatanyije bazaba bafite ubushobozi bwo gutanga igihangano kiri ku rwego rwiza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!