Itangazo RDB yanyujije kuri X rigaragaza ko iki kigo cyagiranye ibiganiro n’uyu mugore umaze iminsi mu Rwanda.
Ubu butumwa bugaragaza ko Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo rya RDB, Irène Murerwa, bahuye na Sonia Rolland, baganira “ku bufatanye bw’impande zombi mu kubyaza umusaruro ibijyanye no kugira u Rwanda icyerekezo cya mbere mu bukerarugendo no gukora filime.”
RDB yakomeje ivuga ko uyu mu Munyamideli ari mu Rwanda aho ari gukora filime mbarankuru ijyanye n’urugendo rwe mu gihugu cyamubyaye, inagaragaza ibirutatse n’umuco ndangamurage warwo.
Sonia Rolland amaze iminsi mu Rwanda ndetse yasuye ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali n’ibyo mu ntara zitandukanye.
Sonia Rolland asanzwe ari umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ndetse mu 2000 yabaye Nyampinga w’iki gihugu kiyobowe na Emmanuel Macron.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!