Ravanelly ugezweho mu rwenya kuri TikTok hari abajya bamwibeshyaho ko ari inkumi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Mutarama 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Twahirwa Ravanelly uzwi cyane nka Ravanelly, umwe mu banyarwenya bubakiye izina kuri TikTok yahishuye ko hari abasore bajya bamwibeshyaho bakamutereta bamwitiranyije n’inkumi kubera uko akina yambaye ibitenge.

Uyu munyarwenya ibi yabitangarije IGIHE mu kiganiro twagiranye, aho yahishuye uko yatangiye ibyo gusetsa, uko yahuye na Clapton Kibonke usigaye amufasha ndetse n’ingorane akunze guhura nazo muri aka kazi.

Gukina yambaye nk’abagore ndetse akagira n’isura isa ijya gusa n’iyabo biri mu bituma hari abasore bamwibeshyaho bagatangira gushaka kubaza izina.

Ati “Byabanje kungora kuko njya mpura n’abahungu bakambwira amagambo meza, babaga banyitiranyije n’umukobwa gusa uko nagiye njya mu itangazamakuru bakamenya amakuru bancitseho.”

Uyu munyarwenya uhamya ko yatangiye gukina imikino y’urwenya kuva yiga mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko kwamamara kwe ari ibintu byihuse kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye abifashijwemo n’urubuga rwa TikTok yahise amenyekana.

Muri Werurwe 2020, Ravanelly avuga ko aribwo yamenye TikTok atangira kuyikoresha. Amwe mu mashusho yagiye yifata yiganjemo asekeje cyane yatumye ahita amenyekana ku buryo bwihuse.

Yavuze ko bwa mbere ababyeyi be batabyumvaga neza. Ati “Bwa mbere nakoze amashusho nyereka umubyeyi wanjye, arambwira ngo nizere ko bitagiye hanze kuko bishobora kugaragaza ko ufite ikibazo mu mutwe. Nakomeje gukora kugeza ubwo amashusho yanjye ya 46 agiye hanze abantu barayikunda, no mu rugo barabyakira.”

Ravanelly avuga ko nubwo mu rugo bari bamuretse batatekerezaga ko ari ibintu byaba binini nkuko biri uyu munsi.

Nyuma yo kumenyekana uyu musore yaje guhura na Clapton Kibonke wahise yiyemeza kumufasha binyuze muri Daymakers (Sosiyete ya Clapton Kibonke ikunze kuzamura impano z’abanyarwenya).

Ati “Niwe wambwiye ko ibi bintu nshobora kubibyaza umusaruro ahita yiyemeza kumfasha, kugeza ubu ndi kubarizwa muri Daymakers.”

Ravanelly yavuze ko agitangira gukorana na Clapton Kibonke ari bwo yibonye nk’umunyarwenya wabigize umwuga.

Ati"Byatangiye ntagisaba itike mu rugo, ubu bigeze ku rwego ntekereza kugura ibikoresho nkaba nababwira nti mfite aya, munyongerereho aya."

Inzozi z’uyu munyarwenya ni ugutera ikirenge mu cya Clapton Kibonke n’abandi bamubanjirije muri uyu mwuga akaba yabyaza impano ye umusaruro.

Usibye kuba umunyarwenya, Ravanelly ni umunyeshuri muri INES Ruhengeri aho yiga mu mwaka wa mbere ibijyanye na Biotechnology.

Hari ababona amashusho ye kuri TikTok bagatangira kumutereta bazi ko ari umukobwa
Yatangiye ari ukwishimisha, ariko ubu ahamya ko bitangiye kumwinjiriza agatubutse
Ravanelly ni umwe mu banyarwenya bo mu Rwanda bagezweho kuri TikTok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .