Uyu mugabo w’imyaka 60 uri mu bamaze igihe kinini baracengewe n’amatwara ya Rastafari, yabwiye IGIHE ko nyuma y’igihe kinini acecetse, yahisemo gutangira urugendo rushya mu muziki.
Ni umwe mu bari bagize Holy Jah Doves yabaye rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda akora umuziki wa Reggae. Iri tsinda ryanamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Maguru’.
Yagize ati “Nyuma y’igihe, nahisemo gutangira urundi rugendo ndirimba indirimbo zanjye bwite ndetse nzisangiza abakunzi ba Reggae. Kuri ubu natangiriye ku ndirimbo isingiza u Rwanda. Kuko nabaye mu Rwanda mu myaka irimo imibi n’imyiza, rero ubu nishimira ko ibyo twahoraga dusengera biri kugenda biba.”
Muri iyi ndirimbo avuga ko yashakaga gutanga ubutumwa bwerekana ko aho kugira ngo umuntu atatire u Rwanda, yakwemera agahara ubuzima bwe.
Uyu mugabo yabaye umu-Rasta nyuma y’imyaka irindwi Bob Marley yitabye Imana [ni ukuvuga mu mpera za 1981], aza gufata umwanzuro wo kwinjira muri Rastafari.
Ras Mukasa agaragaza ko mu minsi iri imbere afite gahunda yo gukora ibindi bihangano byinshi, bigamije gutanga ubutumwa butandukanye burimo urukundo, gukunda igihugu, gukunda umurimo n’ibindi.
Umva Kabeho, indirimbo uyu muhanzi yahereyeho

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!