RALC yaciye amarenga y’uko hashobora gushyirwaho akanama gashinzwe kuyungurura ibihangano

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yaciye amarenga y’uko mu minsi ya vuba hashobora kushyirwaho akanama kazajya gashungura ibihangano mbere y’uko bijya hanze.

Niyomugaba Jonathan, ushinzwe kurengera umuco mu majwi n’amashusho muri RALC, yabwiye IGIHE aka kanama kazashyirwaho mu gihe uru rwego ruzaba rumaze kwiyubaka nk’uko byifuzwa.

Ati “Mu muziki w’igisekuru cy’ubu abanyarwanda ntabwo bazemera ko bikomeza gutya yaba ari twe inzego zishinzwe umuco, itangazamkuru, umuryango nyarwanda [...] ntekereza ko iki kintu cyo gushyiraho umurongo wo guhagarika ikintu kitarasohoka kitazatinda.”

“Turi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kandi ifite umurongo w’uko hagomba kujyaho amabwiriza agenga ibihangano bikoreshwa mu Rwanda. Hakajyaho akanama ko gushungura ibihangano ariko uko turi kubaka ubushobozi bw’abahanzi ako kanama nako tuzakagira kandi kazadufasha.”

Niyomugabo asobanura ko ako kanama kazaba karimo abahanzi ubwabo, abarinda umuco n’abita ku itangazamakuru. Umuhanzi uzajya urengera bagenzi be bazajya bamukebura bo ubwabo.

Ati “Twashyizeho federasiyo zitandukanye turi kubaka ubushobozi bw’abahanzi. Hari amahuriro cyangwa ingaga z’abahanzi hari n’inama y’igihugu y’abahanzi. Ntabwo bizagera aho kuvuga ko bari kwangiza sosiyete yacu. Ntabwo tuzakunda ko bigera aho abahanzi bazasumba indangagaciro z’umuco n’umurongo w’igihugu.”

Yavuze ko ariko na none agaya ibitangazamakuru byamamaza ibihangano birimo amagambo y’urukozasoni kuko indirimbo ibangamiye umuryango nyarwanda iba idakwiye gucurangwa ku karubanda.

Ati “Ndabanza ngaye n’itangazamakuru ryamamaza ibintu bibi. Indirimbo ibangamiye sosiyete ntabwo iba ikwiriye gushyigikirwa. Hari amategeko agenga itangazamakuru agomba kuvugururwa. Ntekereza ko bigaruka ku muhanzi kuko aba afite amahitamo yo guhanga ikintu cyiza cyangwa ikibi.

“Indirimbo mbi yego iracuruza. Abantu bagira amatsiko bagashaka kuyireba ariko bayireba iminsi, ibiri, itatu cyangwa ukwezi abantu bagahita bayihararukwa ariko indirimbo nziza ntabwo abantu bayihararukwa. Televiziyo n’amaradiyo badufasha bagacurange indirimbo nziza.”

Niyomugaba yari aherutse gusaba abahanzi kwitwararika mu butumwa batanga kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku baturage ndetse nabo bigatuma bashwana n’inzego zimwe za Leta.

Hashize iminsi kandi abahanzi benshi bari gushinjwa kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ibishegu’ ziganisha ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’izindi ngeso zishobora koreka urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Bamwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi harimo Bruce Melodie waririmbye indirimbo nyinshi zitavuzweho rumwe zirimo iyitwa ‘Appétit yahuriyemo na Fik Fameica, ‘Ntiza’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Saa Moya’ n’izindi nyinshi.

Hari kandi Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Igare’ iri muri uwo mujyo, Davis D wakoze nawe indirimbo nk’izi zirimo iyo yise ‘Dede’ ndetse na ‘Micro’ n’abandi benshi.

Jonathan Niyomugaba ukora mu ishami ry’umuco muri RALC yaciye amarenga y'uko bidatinze hazashyaho akanama ko kuyungurura ibihangano mbere y'uko bijya hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .