Rafiki Coga Style yagaragaje kuzimira kwa Miss Jojo mu muziki nk’igihombo gikomeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Umwe mu nshuti zikomeye mu muziki za Miss Jojo, ni Rafiki Coga Style banafitanye indirimbo yakunzwe “Tukabyine” kimwe n’izindi bahuriyemo zigaca ibintu mu Rwanda.

Rafiki abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati” Mubyange, mubyemere tuzabana nabyo. Uru Rwanda niba rwarahombye rwahombye Miss Jojo.”

Aganira na IGIHE, Rafiki yavuze ko yandika aya magambo yabitewe n’uko hari ahantu yari yicaye bagacuranga indirimbo za Miss Jojo bikamwibutsa ibihe byahise by’uyu muhanzikazi.

Ati “Nari nicaye ahantu numva bacuranze indirimbo ze, ni uko byaje.”

Rafiki yavuze ko mu buzima busanzwe aganira na Miss Jojo ariko batajya bavuga ku muziki, ati” Turaganira cyane ariko ntitujya tubivugaho, ni ibintu aba adashaka no kumva.”

Uyu muhanzi uhamya ko yahimbye injyana ya Coga Style yavuze ko nawe ajya akumbura cyane Miss Jojo mu muziki w’u Rwanda. “Ibaze niba njye mukumbura tuvugana, njya nibaza uko abafana b’umuziki we babayeho.”

Rafiki na Miss Jojo bamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere, aba bombi bakaba baragize igihe cyo kuyobora bagenzi babo bakoraga umuziki muri icyo gihe nk’abahanzi bari bakunzwe cyane.

Nyuma y’igihe Miss Jojo yatangaje ko ahagaritse umuziki atangira ubuzima busanzwe, Rafiki Coga we yakomeje kurwana ndetse na magingo aya agikomeje guhangana mu isoko ry’umuziki.

Reba "Tukabyine" indirimbo Rafiki yakoranye na Miss Jojo

Rafiki Coga Style ngo akumbura Miss Jojo mu muziki w'u Rwanda
Miss Jojo yakoze amateka akomeye mu muziki
Rafiki na Miss Jojo bakoze akazi gakomeye mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .