Iri serukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe mu i Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2018.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo abakirisitu bo mu madini atandukanye n’abahanzi benshi.
Intego yacyo ni ukugaragaza abanyempano bashya no gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikungukira benshi.
Ibihumbi by’abacyitabiriye banyuzwe n’ubutumwa bukubiye mu bihangano byatambukijwe n’abarimo Sam Rwibasira, Jado Sinza, Bosco Nshuti, Papi Clever, Dominic Ashimwe, Simon Kabera, Liliane Kabaganza. Biyongereyeho amatsinda arimo Rehoboth Ministries, Healing Worship Team na Injiri Bora.
Umuhanzi Precious yakuriwe ingofero
Nsabimana Gisèle Precious wo muri ADEPR ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo. Yahawe amahirwe ndetse aramusekera ayabyaza umusaruro. Si izina rizwi cyane ariko mu bikorwa rirakomeye.
Yanyuze abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zirimo ‘Umukozi w’Umuhanga’ n’indi yasubiyemo y’Umunya-Nigeria, Mercy Chinwo yitwa Excess Love iri mu zikunzwe cyane.
Uyu mukobwa unicurangira gitari yasozaga buri ndirimbo ahabwa amashyi y’urufaya, nk’ikimenyetso cyo kunyurwa kudacagase.
Nsabimana Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017. Afite indirimbo zirimo iyitwa “Urampagije”, “Inzira zayo” n’izindi.
Mu magambo ye yavuze ko “Nejejwe no guhagarara imbere y’abanyacyubahiro nkamwe. Imana ni umukozi w’umuhanga!”
Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival yavuze ko iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka.
Yagize ati “Mwabonye n’ubuhanga bw’abahanzi batandukanye, hari impano wabonye utari uzi. Rero turashima Imana ku buryo igitaramo cyagenze.”
Pasiteri Christophe Sebigabo uyobora Itorero rya Calvary Temple wigishije ijambo ry’Imana yibukije imbuto z’umwuka abakirisitu bakwiye kwera.
Abahanzi n’abandi banyempano babwiwe ko gukoresha impano zidafite imbuto z’umwuka bitazabakingurira amarembo y’ijuru.
Reba Precious aririmba muri Rabagirana Worship Festival
Papi Clever yakoresheje indirimbo ziganjemo izo mu Gitabo yasubiyemo
























Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO