00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

R. Kelly yimuriwe muri gereza itavugwaho rumwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kamena 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi rurangiranwa Robert Sylvester Kelly [R. Kelly] wamamaye muri R&B yimuriwe muri Gereza ya The Metropolitan Detention Center iri i Brooklyn muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi w’imyaka 54 wamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘‘The storm is over’’ n’ibindi yimuriwe muri iyi gereza nyuma y’igihe yari amaze iminsi afungiwe muri gereza yo muri Leta ya Illinois, mu Mujyi wa Chicago, ndetse imwe mu mfungwa bari bafunganywe yigeze kuhamukubitira.

R. Kelly akurikiranyweho ibyaha 13 birimo ubucuruzi bw’abantu batarageza imyaka bugamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu utarageza imyaka y’ubukure, gushimuta, ruswa n’ibindi.

Iyi gereza afungiyemo yayisanzemo Ghislaine Maxwell nawe w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’umushabitsi, nawe ukurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza abantu.

R. Kelly yajyanywe muri Metropolitan Detention Center avanywe muri gereza yari afungiwemo muri Chicago nk’uko urubuga rw’ibiro by’amagereza muri Amerika rwabitangaje.

Iyi gereza yajyanywemo ariko ikunze kutavugwaho rumwe n’abayifungiwemo, abavoka n’abandi kubera imibereho iteye ubwoba abahafungiye babamo.

Ku wa Gatatu, tariki 23 Kamena 2021, umuryango w’umwe mu bari bahafungiye witwa Jamel Floyd, wapfuye asutsweho ibiryana mu maso n’abashinzwe umutekano, bareze Guverinoma ya Amerika gusa abarinda umutekano bashyizwe mu majwi kuba aribo bamwishe bavuze ko ntacyo bamukoreye ahubwo yapfuye gake gake muri Kamena 2020.

Ikirego cyatanzwe cyavugaga ko Jamel Floyd yasutswe ibintu byinshi mu maso byatumye ahera umwuka n’umutima we ugira ibibazo.

Ghislaine Maxwell ufungiyemo unari mu mfungwa zirimo zifite izina rikomeye aherutse kwandikira umucamanza mukuru i Brooklyn amuganyira ku mibereho mibi babayeho. Icyo gihe uyu mugore yanavuze ko yahohotewe n’umwe mu barindagereza.

Umucamanza wo muri Manhattan witwa Colleen McMahon aherutse kuvuga ko iyi gereza n’iya Manhattan imfungwa zaho zifatwa nabi.

R. Kelly yafunzwe mu mpeshyi ya 2019 ategereje urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 9 Kanama muri Brooklyn.

R. Kelly yavanywe muri gereza yari afungiwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .