00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

R. Kelly yahishuye ko amaze kwandikira album 25 muri gereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 March 2025 saa 05:57
Yasuwe :

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R.Kelly, yahishuye ko mu gihe amaze afunzwe amaze kwandika album 25 ateganya kuzashyira hanze mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yavuganaga n’itsinda ryari rimuhamagaye kuri telefone igenzurwa muri gereza mu kiganiro yagiranye na “Inmate Tea with A&P Podcast”, aho yasabwe kuririmbira umuntu wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Ubwo yaganiraga n’abari bayoboye icyo kiganiro yaririmbye agace gato k’indirimbo ye yo mu 1998 yitwa ‘When a Woman’s Fed Up’ ndetse na ‘Step in the Name of Love’ yo mu 2003.

Yabajijwe uko ubuhanzi bwe buhagaze muri gereza,R. Kelly yavuze ko impano ye imeze nk’indwara nziza idakira, avuga ko nubwo afunze akomeza kwandika indirimbo. Yavuze ko amaze kwandika no kurangiza album zigera kuri 25.

Nubwo afunze, R.Kelly avuga ko afite icyizere cyo gufungurwa mbere y’igihe kugira ngo asubukure umuziki we. Ariko mu kwezi gushize, Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwe ku rubanza rwo muri New York. Ibi bivuze ko ashobora kuguma muri gereza kugeza mu myaka 80, mu gihe yaba arangije igihano cyose yahawe.

Mbere y’ibibazo byamujyanye mu butabera, R.Kelly yari umwe mu bahanzi b’ibihangange muri R&B, aho yasohoye album 18 z’amajwi. Nubwo yahamijwe ibyaha, itsinda rye ry’abanyamategeko rikomeje guhakana ibyo ashinjwa.

R. Kelly w’imyaka 58, mu 2022 yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda yahamijwe, birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.

Ni igifungo yakatiwe muri Leta ya New York. Mu 2023, nabwo yongeye gukatirwa imyaka 20 y’igifungo muri Chicago, ku byaha bijya gusa nk’ibi ariko byiganjemo ibyo yakoreye ku bana.

Igice kinini cy’iyo myaka 20 yakatiwe cyahujwe n’igihano cyo muri New York, bivuze ko azamara imyaka igera kuri 31 muri gereza, aho kuba 50.

R. Kelly yahishuye ko yandikiye album 25 muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .