00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

R. Kelly n’umujyanama we bajyanywe mu nkiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 07:27
Yasuwe :

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R Kelly n’umujyanama we bajyanywe mu nkiko n’abagore babashinja ibikangisho mbere y’uko uyu muhanzi atangira gukurikiranwa n’inkiko byanatumye ahamywa ibyaha byiganjemo ibyo gufata ku ngufu abagore.

Lizette Martinez, Lisa Van Allen na Faith Rogers bose bari kurega R Kelly n’umujyanama we Donnell Russell.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, aba bagore mu kirego bajyanye mu rukiko rwa Manhattan, bavuze ko uyu muririmbyi w’imyaka 54 n’abari bari hafi ye batangiye gushyiraho ingamba zo gucecekesha, gutoteza, ruswa no gutera ubwoba abo bakobwa bato, inshuti n’imiryango yabo.

Bavuga ko umujyanama wa R Kelly , Donnell Russell, yakoze iyo bwabaga kugira ngo filime mbarankuru yiswe ‘Surviving R.Kelly’ iburizwemo mu 2018.

Bivugwa R.Kelly n’abantu be bananditse urwandiko rusaba guhagarikisha kwerekana iyi filime.

Donnell Russell wari Umujyanama wa R.Kelly yafunzwe umwaka ushize ashinjwa ibyaha byo kwitwaza ibikangisho.

Ikirego cyatanzwe muri iki Cyumweru kigaragaza ko R Kelly yari azi neza icyo Russell ashoboye igihe yakoraga ibi byaha bishya ashinjwa ndetse akaba yarashoboraga kugerageza kuburizamo umugambi w’abagore bari batangiye kugaragara bavuga inkuru zijyanye n’uguhohoterwa na R Kelly.

Jennifer Bonjean wunganira R Kelly yatangaje ko ibishinjwa Donnell Russell yabikoze ku bushake ntaho bihuriye n’uyu muririmbyi.

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi aburana, R. Kelly muri Nzeri uyu mwaka yahamijwe ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

Uyu muririmbyi wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo abatarageza imyaka y’ubukure n’abahungu.

Ashinjwa ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko ku wa Gicurasi 2022.

Umujyanama wa R.Kelly, Donnell Russel, yashinjwe gushaka kuburizamo ibirego by'abagore bashinjaga uyu muhanzi
Donnell Russell wari Umujyanama wa R Kelly yashinjwe gutera ubwoba abakobwa bashinjaga uyu muhanzi
Faith Rogers ni umwe mu bagore bashinja R Kelly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .