Iri siganwa ryabanjirijwe n’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakinnyi bitabiriye babanje gusura Urwibutso rwa Musha.
Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, aba bakinnyi basobanuriwe amateka yo mu gace ka Musha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse umwe mu baharokokeye agira umwanya wo guha ubuhamya abari bitabiriye ‘Sprint Rally GMT’.
Inkuru ya mbere yari yitezwe muri iri siganwa ni ukubona Ish Kevin ahinguka aho ryagombaga kubera cyane ko ari ubwa mbere yari agiye kurikina.
Ikindi cyari cyitezwe ni ukubona uyu muraperi ahatana n’abarimo umubyeyi we (utanabashije kurangiza isiganwa kubera ikibazo imodoka yaje kugira).
Ubwo yiteguraga gutangira isiganwa, Ish Kevin yaje gutungurwa n’inshuti ye, Shaddyboo yari yitabiriye iri siganwa mu rwego rwo kumushyigikira.
Ish Kevin atitaye ko ari ubwa mbere yari yitabiriye isiganwa ry’imodoka, mbere yo kwinjira mu modoka yabwiye IGIHE ko agiye guhatanira kwegukana iri rushanwa.
Isiganwa ryaje gutangira, icyakora mu modoka 11 ziyandikishije hasiganwe zirindwi, mu gihe hasoje eshanu kuko ebyiri zagiriye ibibazo mu nzira.
Ish Kevin wegukanye umwanya wa gatatu yavuze ko yinjiye muri iri rushanwa kubera urukundo umuryango we ukunda umukino wo gusiganwa ku modoka.
Uyu muraperi watangiye afasha mukuru we gutwara imodoka bakegukana umwanya wa gatatu, yavuze ko yishimiye uyu mwanya ndetse ahamya ko bakomeje guhesha ishema umubyeyi wabo wabatoje.
Ati “Turi gutera ishema umubyeyi wacu kuko biragaragara ko yigishije neza.”
Jacques Hakizimana, mukuru wa Ish Kevin wari unatwaye abifashijwemo na murumuna we yavuze ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo bakoranye.
Ati “Ish Kevin arabizi imodoka ni ibintu by’umuryango wacu, ikintu cyanshimishije ni uko atagira ubwoba noneho atanga amasomo yo mu muhanda neza. Bigaragaza ko imbere he ari heza.”
Uwabaye uwa kabiri ni Nshimiyimana Adolph usanzwe ufatanya na Anita Pendo, nubwo uyu mugore atabashije kuboneka, ibyatumye yiyambaza uwitwa Cyusa Regis.
Ku mwanya wa mbere w’iri siganwa ryabimburiye andi yose muri shampiyona y’uyu mwaka, haje Kalimpinya Queen.
Kalimpinya Queen wegukanye iri siganwa yavuze ko byamushimishije kuko kuva yatangira gukina aribwo abaye uwa mbere.
Ati “Ni urugendo rutangiye neza, twizeye ko ibikombe tuzakomeza kubifata atari ibyo mu Rwanda gusa ahubwo n’ibyo mu mahanga.”
Kalimpinya ukomeje gutaka kuba afite imodoka ishaje, ahamya ko mu gihe yabona inshya yabasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akanayegukana.
Ngabo Olivier ukinana na Kalimpinya Queen ahamya ko kuba ari umukinnyi ukiri muto, wumva kandi uzamura urwego aribyo bintu byamushimishije kuri Kalimpinya bikanatuma barambana.
Yaba Kalimpinya na Ish Kevin bahuriye ku kuba iri siganwa bitwayemo neza ryabongereye imbaraga ku buryo mu yandi marushanwa bazarushaho kwitwara neza.






































































Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!