00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Kalimpinya yegukanye ‘Sprint Rally GMT’, Ish Kevin aba uwa gatatu (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 May 2025 saa 07:53
Yasuwe :

Isiganwa ry’imodoka ‘Sprint Rally GMT’ ryabereye mu Karere ka Rwamagana, ryasize Kalimpinya Queen ari we wegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Ish Kevin (wakinnye nka co-driver) wari witabiriye bwa mbere uyu mukino yegukanye umwanya wa gatatu.

Iri siganwa ryabanjirijwe n’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakinnyi bitabiriye babanje gusura Urwibutso rwa Musha.

Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, aba bakinnyi basobanuriwe amateka yo mu gace ka Musha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse umwe mu baharokokeye agira umwanya wo guha ubuhamya abari bitabiriye ‘Sprint Rally GMT’.

Inkuru ya mbere yari yitezwe muri iri siganwa ni ukubona Ish Kevin ahinguka aho ryagombaga kubera cyane ko ari ubwa mbere yari agiye kurikina.

Ikindi cyari cyitezwe ni ukubona uyu muraperi ahatana n’abarimo umubyeyi we (utanabashije kurangiza isiganwa kubera ikibazo imodoka yaje kugira).

Ubwo yiteguraga gutangira isiganwa, Ish Kevin yaje gutungurwa n’inshuti ye, Shaddyboo yari yitabiriye iri siganwa mu rwego rwo kumushyigikira.

Ish Kevin atitaye ko ari ubwa mbere yari yitabiriye isiganwa ry’imodoka, mbere yo kwinjira mu modoka yabwiye IGIHE ko agiye guhatanira kwegukana iri rushanwa.

Isiganwa ryaje gutangira, icyakora mu modoka 11 ziyandikishije hasiganwe zirindwi, mu gihe hasoje eshanu kuko ebyiri zagiriye ibibazo mu nzira.

Ish Kevin wegukanye umwanya wa gatatu yavuze ko yinjiye muri iri rushanwa kubera urukundo umuryango we ukunda umukino wo gusiganwa ku modoka.

Uyu muraperi watangiye afasha mukuru we gutwara imodoka bakegukana umwanya wa gatatu, yavuze ko yishimiye uyu mwanya ndetse ahamya ko bakomeje guhesha ishema umubyeyi wabo wabatoje.

Ati “Turi gutera ishema umubyeyi wacu kuko biragaragara ko yigishije neza.”

Jacques Hakizimana, mukuru wa Ish Kevin wari unatwaye abifashijwemo na murumuna we yavuze ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo bakoranye.

Ati “Ish Kevin arabizi imodoka ni ibintu by’umuryango wacu, ikintu cyanshimishije ni uko atagira ubwoba noneho atanga amasomo yo mu muhanda neza. Bigaragaza ko imbere he ari heza.”

Uwabaye uwa kabiri ni Nshimiyimana Adolph usanzwe ufatanya na Anita Pendo, nubwo uyu mugore atabashije kuboneka, ibyatumye yiyambaza uwitwa Cyusa Regis.

Ku mwanya wa mbere w’iri siganwa ryabimburiye andi yose muri shampiyona y’uyu mwaka, haje Kalimpinya Queen.

Kalimpinya Queen wegukanye iri siganwa yavuze ko byamushimishije kuko kuva yatangira gukina aribwo abaye uwa mbere.

Ati “Ni urugendo rutangiye neza, twizeye ko ibikombe tuzakomeza kubifata atari ibyo mu Rwanda gusa ahubwo n’ibyo mu mahanga.”

Kalimpinya ukomeje gutaka kuba afite imodoka ishaje, ahamya ko mu gihe yabona inshya yabasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akanayegukana.

Ngabo Olivier ukinana na Kalimpinya Queen ahamya ko kuba ari umukinnyi ukiri muto, wumva kandi uzamura urwego aribyo bintu byamushimishije kuri Kalimpinya bikanatuma barambana.

Yaba Kalimpinya na Ish Kevin bahuriye ku kuba iri siganwa bitwayemo neza ryabongereye imbaraga ku buryo mu yandi marushanwa bazarushaho kwitwara neza.

Buri modoka yabanzaga kugenzurwa
Queen Kalimpinya nyuma yo gusanga imodoka ye yujuje byose bisabwa ngo yitabire isiganwa
Aha bafungaga utwa nyuma ku modoka ya Queen Kalimpinya
Queen Kalimpinya nawe yabanje kureba ko buri kimwe kiri ku murongo
Queen Kalimpinya hano yahaga imbaraga uwitwa Niwemugore Jamila ukiri mushya muri uyu mukino
Ngabo Olivier ukinana na Kalimpinya Queen aba atunganya buri kamwe mbere y'uko yinjira mu isiganwa
Ish Kevin ari kumwe n'umuvandimwe we bahingutse aho irushanwa ryagombaga gutangirira
Ish Kevin yari agiye gukina isiganwa rye rya mbere
Ish Kevin yahageze akurikiranye n'umubyeyi we Semana Genese uyu munsi bari bahatanye
Imodoka Ish Kevin yaserukanye
Icyizere cyari hejuru kuri Ish Kevin wari witebiriye Sprint Rally GMT2025
Umubyeyi wa Ish Kevin areba neza imodoka ye uko ihagaze mbere yo guhaguruka
Nyuma yo gusuzuma imodoka zose zemerewe kujya mu irushanwa zashyizwe hamwe
Umubyeyi wa Ish Kevin akora ku modoka ye bwa nyuma mbere y'uko isiganwa ritangira
Ish Kevin na Nshimiyimana Adolphe usanzwe akinana na Anita Pendo
Indamukanyo yabo yibajijweho n'abatari bake
Kalimpinya Queen aha ikaze Ish Kevin mbere y'uko batangira isiganwa
Mbere yo gutangira isiganwa babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha
Abasiganwa babanje kuganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Musha
Bahawe ikiganiro n'umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana (wa gatatu uturutse iburyo)
Bafashe umwanya wo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Musha
Bashyize indabyo ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 20 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Musha
Ish Kevin yatunguwe na Shaddyboo witabiriye iki gikorwa mu kumushyigikira
Ati "Ntibamwibe, Ish Kevin niwe wegukana umwanya wa mbere!"
Ish Kevin yabanje kuganiraho na Shaddyboo akanya gato mbere yo gutangira isiganwa
Abakinnyi babanje kuganirizwa ku mabwiriza y'irushanwa
Aha Ish Kevin yari afashe umuhanda
Buri wese aba ageragaza kwihuta ngo asiganwe n'ibihe
Shaddyboo yari mu bafana ba Ish Kevin no mu muhanda
Imihanda y'i Rwamagana yatanze ibyishimo ku bakunzi b'imodoka
Shaddyboo n'abana b'i Musha bashyigikiye bikomeye Ish Kevin
Nubwo imihanda iba itoroshye ariko abahanga bayinyuramo bemye
Nubwo imvura yageze aho ikagwa ariko akavumbi ntikabura mu muhanda uri kuberamo iri siganwa
Icyondo n'ivumbi ku mapine y'imodoka zasiganwaga bigaragaza ko haguye akavura
Hari ababa bavuye i Kigali bitabiriye uyu mukino
Abaturage b'ahabera iyi mikino babona umwanya wo kwihera ijisho
Ish Kevin na mukuru we bahembwe nk'abagatatu muri iri rushanwa
Ish Kevin yishimira igikombe cy'umwanya wa gatatu yahawe
Umufana arya agafoto kuri Ish Kevin
Byari ibyishimo kuri Kalimpinya Queen washyikirizwaga igihembo cy'umukobwa witwaye neza muri iri siganwa
Kalimpinya na Ngabo Olivier bakinana begukanye umwanya wa mbere muri 'Sprint Rally GMT 2025'
Ibyishimo byari byose kuri Kalimpinya na Ngabo bakinana ubwo bari bamaze kwegukana umwanya wa mbere

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .